SIPORO

Siporo yo koga ikoresha ibice byose by’umubiri byaba ibigaragara n’ibitagaragara maze igatanga kumererwa neza mu mubiri no mu mutwe w’umuntu.  

Iyo umuntu ari koga akoresha cyane imyanya y’ubuhumekero akaba ari nayo mpamvu iyi siporo ari nziza cyane ku bantu barwara indwara nka Asima kuko itoza ikanaha imbaraga imyanya yabo y’ubuhumekero ubusanzwe iba isanganywe uburwayi n’imbaraga nke.

Iyi siporo nanone ikunda gutangwaho umuti ku bantu bafite ibibazo by’ingingo zidakora neza cyangwa nk’abantu bigeze kugira impanuka bakagira ibibazo by’amaguru cyangwa amaboko kuko ngo ari yo ishobora kongera igafasha ingingo gukora kandi ngo ninayo yonyine itababaza mu ngingo nk’uko Dr Jean Pierre Cervetti umuganga w’ishyirahamwe ryo koga ry’abafaransa abivuga.

Koga rero ntibifasha gusa kubugorora ngingo ahubwo ngo iyo umuntu ari mu mazi uko agenda yigira imbere mu mazi ninako ibitekerezo biza ndetse umuntu yaba anafite ibibazo akabasha kubona ibisubizo kuko aba atekereza atuje maze agasohoka muri ya mazi afite kamere nziza ituma aruhuka umubiri n’umutwe.

Kimwe no kwiruka cyangwa kunyonga igare, koga nabyo bituma umuntu atakaza amavuta menshi mu mubiri cyane cyane ku bantu babyibushye maze umuntu akagira umubiri mwiza.


Clarisse Umuhire

Share Button