Bennett ni we uzasifura

 

Umunyafurika y’epfo w’inararibonye mu gusifura umupira w’amaguru ku isi Daniel Bennett, ni we uzasifura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria, umukino uzabera i Kigali tariki ya 28 z’ukwezi kwa 2.

 

Benett watowe nk’umusifuzi mwiza muri shampiyona ya Afurika y’Epfo muri 2011, yigaragaje cyane mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’uyu mwaka, aho yasifuye imwe mu mikino ikomeye nk’uwahujeGhananaGuinea, n’uwaCote d’IvoirenaMalimuri ½ cy’irangiza.

 

Uretse kuba yaragiriwe icyizere cyo gusifura CAN, Benett ubusanzwe ukora akazi ko kwigisha, yanasifuye mu gikombe cy’isi cyabereye bwa mbere muri Afurika muri 2010, ubwo cyaberaga mu gihugu cye cya Afurika y’Epfo.

 

Nk’uko bitangazwa na Kickoff.com/Nigeria, Bennet w’imyaka 36, azasifura yungirijwe na bagenzi be b’abanya Afurika y’Epfo, Zakhele Thusi Siwela, Luyanda Somi, na Tinyiko Victor Hlungani.

Umugenzuzi w’uwo mukino azaba ari Hassan Waberi Suleiman, ukomoka mu gihugu cya Djibouti.

 

Hagati aho ikipe ya Nigeria yatangiye kwitegura u Rwanda, ndetse umutoza Stephen Keshi yamaze kwegeranya abakinnyi 30 bakina mu gihugu imbere, kugirango bitegure umukino wabo n’Amavubi uzabera i Kigali tariki ya 28 Gashyantare.

 

Mu gihe kugeza ubu u Rwanda nta mukino n’umwe wa gicuti rwakinnye n’ikipe y’igihugu iyo ariyo yose, Nigeria yo irateganya gukina na Liberia Tariki 15 Gashyantare i Monrovia.

 

Umutoza w’u Rwanda Milutin Micho avuga ko azatangira gutegura ikipe y’igihugu mu cyumweru gitaha, ubwo icyiciro cya mbere cya shampiyona (phase aller) kizaba kirangiye, kuko aribwo azabasha kubona abakinnyi.

 

Gusa Micho avuga ko mu bakinnyi azaba afite, hazaba hatagaragaramo abakinnyi baturuka muri APR FC na Kiyovu Sport, kuko abakinnyi b’ayo makipe yombi bazaba nabo bategura imikino mpuzamahanga izaba tariki ya 17 Gashyantare.

 

Kiyovu Sport izakira Simba yo muri Tanzania i Kigali mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (confederation cup), mu gihe APR FC yo izajya gusura Tusker yo muri Kenya mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF champions League).

 

 

 

 

 

Share Button