Umwana witwa Mbaraga Jean Pierre wiga mu mwaka wa gatanu mu ishuli ribanza ry’abadivantiste rya Kavumu mu karere ka Nyanza ku myaka 12 y’amavuko yifitemo icyizere cyo kuzagera kure mu mupira w’amaguru.

Nyanza Ku myaka

Mbaraga Jean Pierre( Hagati) akubita amacenga abana bagenzi be.

Foto : JP

 Uyu mwana avuga ko impano yibonamo ari uguconga ruhago ku buryo yagera no ku rwego mpuzamahanga akamenyekana nk’abandi bakinnyi akunda mu mupira w’amaguru abona ku bibuga cyangwa ku mateleviziyo.

Mu kigo yigamo ni umwe mu nkingi ya mwamba mu ikipe y’umupira w’amaguru nk’uko bagenzi be nabo babyemeza.

Mbaraga JeanPierre avuga ko kuva atangiye gukina ruhago amaze gukora udushya tunyuranye.

Yagize ati “Ubwo ikipe y’ikigo cyanjye yakinaga n’ikigo cy’amashuli abanza cya Kiyisilamu nyuma y’iminota 90 ndetse n’iy’inyongera byaje kurangira tuguye miswi bityo twitabaza penaliti twinjiza 4 kuri 3 zabo aba ari nanjye utsinda iya nyuma”.

Mu RwandaMbaraga JeanPierre avuga ko akunda umukinnyi ukomoka mu karere ka Nyanza ahazwi ku izina rya Mugandamure ariwe Mwiseneza Jamali ngo kuko ariwe yabyirutse yumva mu gace k’iwabo bavuga ko ariwe kizigenza mu mupira w’amaguru, kuri ubu akaba akinira ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi stars.

Hanze y’u Rwanda umukinnyi afata nk’icyitegererezo ni umukinnyi ukomoka ku mugabane w’Afurika mu gihugu cya Ivory Cost ukinira ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’ubwongereza mu cyiciro cya mbere witwa Didier Drogba.

Nyanza Ku myaka1

Dore uko abacamo bagasigara basiganuza. Foto: JP

Uyu mwana ngo kuba akinira mu cyaro ntibimuca intege kuko afite icyizere ko igihe kizagera akagera ku rwego rushimishije.

Yagize ati: “ Erega bariya bose bahereye ku mupira wa karere none se ntuzi ko Mwiseneza wa Rayon Sport nakubwiye avuka hariya hakurya i Mugandamure?”.

Uyumwana MbaragaJean Pierre yifuza ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda hamwe n’abayobozi b’amakipe bajya bamanuka mu cyaro kuko hari abana bafite impano ariko zikabapfira ubusa.

 


 

Share Button