Ikipe igizwe n’abahoze bakina Volleyball bakayihagarika, Nonas, yegukanye igikombe cyo kurwanya Malaria mu rwego rw’abagabo naho Ruhango icyegukana mu rwego rw’abagore mu mikino ya nyuma yabereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga tariki 18/02/2012.

 

Uretse kurwanya Malaria, aya marushanwa yari anagamije gushaka abana bafite impano y’umukino wa Volleyball ari nayo mpamvu yatumye amakipe azanzwe akina shampiyona atemererwa kwitabira iyi mikino.

 

Iyi mikino yabanje gukinirwa mu ntara, maze amakipe atatu y’abagabo n’ay’abagore yabaye aya mbere mu ntara ahurira mu cyiciro cya nyuma.

 

Nyuma y’imikino yabereye hirya no hino mu ntara, amakipe y’abagabo yageze mu cyiciro cya nyuma ni Nonas yo mu mujyi wa Kigali, Blarirwa yo mu ntara y’Uburengerazuba na College Christ Roi y’i Nyanza mu ntara y’amajyepfo.

 

Amakipe y’abagore yageze mu cyiciro cya nyuma ni GS Saint Joseph Kabgayi na Ruhango zo mu Majyepfo na GS Saint Aloys y’i Rwamagana mu Burasirazuba.

 

Amakipe yose uko ari atatu haba mu bagabo no mu bagore, yakinnye hagati yayo maze amakipe abiri ya mbere afite amanota menshi ahita abona itike yo gukina umukino wa nyuma.

 

Mu bagabo, Nonas yatsinze Bralirwa na College Christ Roi maze ibona itike yo gukina umukino wa nyuma aho yongeye gukina na Bralirwa yari yabaye iya kabiri, maze umukino urangira iyitsinze amaseti atatu ku busa, ihita inatwara igikombe.

 

Mu rwego rw’abagore, Ruhango yatsinze GS Saint Joseph na GS Saint Aloys maze ibona itike yo gukina umukino wa nyuma aho yakinnye na GS Saint Joseph yari yabaye iya kabiri maze Ruhango iyitsinda amaseti atati ku busa.

 

Muri iya marushanwa ikipe ya mbere mu bagabo no mu bagore yahawe igikombe n’amafaranga ibihumbi 350. Ikipe ya kabiri yahawe amafaranga ibihumbi 200, naho iya gatatu ihabwa ibihumbi 150.

 

Share Button