Niyonshuti Adrien, umwe mu banyarwanda  kugeza ubu bitwara neza mu mukino wo gusiganwa ku magare yamaze kugirana amasezerano na sosiyete SIDI isanzwe itera inkunga ikipe  y’igihugu(Team Rwanda).

Niyonshuti Adrien yabonye

Niyonshuti Adrien asanzwe yamamaza MTN.

Amakuru atangazwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo Gusiganwa ku Magare (FERWACY) avuga ko Niyonshuti Adrien azajya yamamaza iyi sisiyete abinyujije mu kwambara inkweto z’iyi sosiyete. Ibi kandi ngo ntabwo bizagira ingaruka ku masezerano Niyonshuti Adrien yari asanzwe afitanye n’ikipe MTN Qhubeka isanzwe yamamaza sosiyete ya MTN.

Niyonshuti Adrien yabonye1

Inkweto Niyonshuti azaba yambaye mu mikino Olempike

Niyonshuti Adrien yagize ati “ikipe yanjye ya MTN yanyemereye ko muri uyu mwaka wa 2012 nshobora gukoresha ikweto zamamaza abandi, mbese bo nzakomeza kwambara ibyo hejuru biriho ibirango ariko ku kweto nzakoresha ziriya nahawe na SIDI”.

Izi nkweto kandi nizo Niyonshuti Adrien azaba yambaye ubwo azaba yitabiriye Imikino Olempike izabera mu gihugu cy’Ubwongereza uyu mwaka. Ubu akomeje gukora imyitozo kugira ngo azabashe kwitwara neza muri iyi mikino.


Share Button