Urubyiruko rwo mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera ndetse n’abakuze barahamagarira bagenzi babo kwipimisha agakoko gatera Sida kugira ngo bamenye aho bahagaze, maze babone kurinda ubuzima bwabo binyuze mu mikino.  

 

 Mareba Hifashishijwe imikino

Nyirahabimana Thérèse umwe mu bitabiriye irushanwa

Ubu butumwa bwo kurwanya Sida bwabimburiwe no gusiganwa ku magare byitabirwa n’abasore, abakobwa b’inkumi n’abagore b’amajigija bageze mu myaka 45, aho banyongaga amagare ku birometero 7 mu muhanda w’igitaka Mareba -Ruhuha.

Muri iryo siganwa kandi abenshi mu baturage bo muri uwo murenge wa Mareba bari bavuye mu ngo zabo barangamiye iyo mikino ari na ko bakurikirana ubutumwa bwo kurwanya Sida bwahatangirwaga hifashishijwe indangururamajwi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba Sebatware Magellan, avuga ko imikino n’ibiganiro nk’ibyo bitangirwamo ubutumwa, bigatuma buri wese amenya ububi bwa Sida akanafata ingamba zo kuyirinda no kuyirinda abandi.

Yagize ati “Ari uwanduye agakoko gatera Sida, ari utarandura, iyo yumvise ubutumwa butangirwa ahantu nk’aha bituma amenya uko agomba kwifata, uwanduye akamenya uko agomba gufata imiti, utarandura akifata, byamunanira agakoresha agakingirizo”.

Nyirahabimana Thérèse ni umwe mu bitabiriye ibyo biganiro, yatangarije avuga ko akuyemo ubutumwa bw’uko Sida idapimishwa ijisho, maze ahamagarira buri wese gushishikarira kumenya uko ahagaze.

Ati“ubutumwa twumviye aha, twamenye ko Virusi itera Sida yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ubundi twumvise ko tugomba kwifata, ubundi byatunanira tugakoresha agakingirizo. Sida ntigaragarira ijisho, agakoko kayitera kaba mu maraso, muri ubwo butumwa nkuyemo ko ngomba kwipimisha ngo menye uko mpagaze bityo mfate ingamba”.

Nyuma y’iryo siganwa ku magare, habayeho ibiganiro n’imivugo byibutsa ububi bw’icyorezo cya Sida n’uko cyakwirindwa, maze abamaze kumva akamaro ku kwipimisha batangira kubikora ku bushake, kuko abapima agakoko ka Sida bo ku kigo nderabuzima cya Mareba bari biteguye.

Abasiganwe ku magare 33 n’abahanzi b’imivugo 10 bahawe ibihembo byose hamwe bigera ku mafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku kwirinda Sida cyateguwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mareba,  ubiterwamo inkunga n’umushinga Behaviour Change and Social Marketing, umushinga ugamije guhindura imyitwarire ku cyorezo cya Sida, ugakorera mu mirenge ya Mareba, Mwogo, Nyamata, Musenyi na Ntarama yo mu Karere ka Bugesera.


Share Button