Umukino wahuje Isonga FC na AS Kigali tariki 15 gashyantare, 2012 kuri stade ya Kigali,  warangiye Isonga itsinze ibitego 3 kuri 2, ihita ijya ku mwanya wa munani,  mu gihe gihe AS yo yongeye gusubira ku mwanya wa nyuma.

Isonga niyo yabanje gutsinda igitego mu gice cya mbere gitsinzwe na Faruk Ruhinda,

Mu gice cya kabiri , Isonga FC yasatiriye cyane ndetse iza kubona penaliti ebyiri kubera amakosa abakinnyi ba AS Kigali bakoreye ku bakinnyi b’Isonga mu rubuga rw’amahina. Izo penaliti zombi zatewe neza na Faruk Ruhinda.

Mbere y’uko umukino urangira, ASKigaliyisubiyeho irasatira cyane ndetse iza no kubona igitego, uretse ko ari natcyo byahinduye kuko umukino warangiye itsinzwe ibitego 3 kuri2.

Kuva AS Kigali yakwirukana Thierry Hitimana ikazana umutoza mushya Gasambongo André, iyi kipe y’Umugi waKigaliimaze gukina imikino ibiri ya shampiyona ariko ntabwo irabona intsinzi.

Kugeza ubu ASKigaliiri ku mwanya wa nyuma n’amanota 6, mu gihe Isonga yo imaze iminsi igora amakipe akomeye yazamutse iva ku mwanya wa 10 ijya ku mwanya wa 8 ikaba imaze kugira amanota 13.

Isonga FC yatangiye nabi shampiyona, ubwo yamaraga imikino itanu itarabona intsinzi ariko nyuma yaje kwisubiraho itangira gutsinda no gutungura amakipe akomeye nka Etincelles na Kiyovu Sport ubwo yakinaga nazo zikagabana amanota.

Isonga FC igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 20, yashimangiye ko ari ikipe ikomeye ubwo yatunguraga Rayon Sport ikayitsinda ibitego 3 kuri 2.

Ubu Isonga FC imaze gukina imikino 11, ikazarangiza gahunda yayo yo gukina imikino y’ibirarane tariki ya 22 Gashyantare, ubwo izaba ikina na La Jeunesse kuri stade yaKigali.

 

Share Button