Abakinnyi 70 bakina umukino w’amagare bazasiganwa bazenguruka umugi wa Rwamagana mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenyera amarushanwa y’imikino y’amagare.

 

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) Emmanuel Murenzi,  ngo iyi gahunda yo gukora amasiganwa izahoraho kandi izajya ikorerwa hirya no hino mu gihugu kuko ngo FERWACY yihaye intego yo kujya ikora isiganwa buri kwezi kugirango bifashe abakinnyi gukora imyitozo hato batazadasubira inyuma.

 

Iri siganwa ryiswe ‘Criterium de Rwamagana’ rizitabirwa n’ abagabo ndetse n’abagore bazaturuka mu makipe umunani agize FERWACY ariyo Benedition Club (Rubavu), Fly Club (Gasabo), Cycling Club for All (Huye), Cine Elmay, Rapide Bicycle Club, Kiramuruzi Cycling Team, Satellite Club (Kayonza), Amis Sportifs (Rwamagana)

 

Abazasiganwa bazahaguruka kuri Dereva Hotel ari naho bazasoreza.

Bazanyura ku Ibiro by’Akarere ka Rwamagana – AVEGA – Umuhanda Poids lourds – Byimana – Uruganda rw’umuceli – Ishuri St Aloys – Ibitaro bya Rwamagana – Hotel Dereva.

 

Iyo ntera abagabo bazayizenguruka inshuro 12 bakazasoza bakoze urugendo rwa Kilometero 80.

Iyo ntera abagore bo bazayizenguruka inshuro 5 bakazasoza bakoze urugendo rungana na Kilometero 33.

 

Iyi gahunda yo gukora isiganwa buri kwezi yatangiye muri Mutarama, ubwo habaga isiganwa Musanze- Muhanga rikegukanwa na Hadi Janvier ukinira Benediction Club


Share Button