A A
RSS

Police F.C iyoboye urutonde rwa shampiyona byagateganyo

Sun, Feb 12, 2012

Football

Nyuma yo gutsinda Isonga F.C ibitego 2-0, kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/02/2012 kuri Sitade ya Kigali, ikipe ya Polisi y’Igihugu  yahise iza ku mwanya wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru izwi nka « Primus National League ».

Ibitego byombi byatsinzwe n’umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi  Mavugo Laudit kubera amakosa y’abakinnyi bakina inyuma mu ikipe y’Isonga. Igitego cya mbere yagitsinze mu gice cya mbere cy’umukino ku munota wa 31 na ho icya kabiri cyabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino ku munota wa 51.

Iyo ntsinzi yahesheje Police F.C. kwicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 24 ikarusha ikipe ya APR FC gusa ibitego izigamye. Police FC izigamye ibitego 14 mu gihe ikipe ya APR F.C ifite ibitego 10. Ikipe y’Isonga yagumye ku mwanya wa cyenda ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo.

Ku mwanya wa gatatu haza Mukura F.C n’amanota 23, Kiyovu Sports ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 21, ku mwanya wa gatanu hicaye ikipe ya Rayon Sports F.C. n’amanota 19, ku mwanya wa nyuma hari ikipe ya AS Kigali n’amanota 6.

Mu mpera z’icyi cyumweru imikino izakomeza ku munsi wa 11 wa shampiyona

Ku wa gatandatu

APR FC vs Police FC (Stade Amahoro)

Etincelles vs Kiyovu Sports (Stade Umuganda)

As Kigali vs Nyanza Fc (Stade ya Kigali)

 

Ku cyumweru

La Jeunesse vs Espoir FC (Stade Mumena)

Rayon Sports vs Amagaju FC (Stade ya Kigali)

Marines FC vs Mukura FC (Stade Umuganda)


 

 

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook