A A
RSS

Nyanza: Ikipe yumurenge wa Busasamana yihanije iyumurenge wa Muyira

Fri, Feb 3, 2012

Football

Tariki 30 Mutarama 2012 ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku rwego rw’akarere ka Nyanza ikipe y’umurenge wa Busasamana yihanije iy’umurenge wa Muyira muri aka karere iyitsinda kimwe ku busa.

Nyanza

 Igice cya mbere cy’uwo mukino cyarangiye amakipe yombi ari ubusa ku busa. Mu gice cya kabiri cy’uwo mukino ibintu byabaye ibindi maze ikipe y’umurenge wa Busasamana iboneza mu izamu igitego kijyamo.

Nyanza1

Iki gice byagaragaraga ko amakipe yombi atoroheranye ariko cyarangiye ikipe y’umurenge wa Muyira itabashije kucyishyura n’uko iba itsinzwe ityo.

Mu bihembo ayo makipe yahawe harimo ibihumbi 50 byahawe ikipe y’umurenge wa Busasamana n’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda yahawe ikipe y’umurenge wa Muyira.

Nyanza2

Igikombe cy’imiyoborere myiza cyegukanwe n’ikipe y’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza

Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza yavuze ko uwo mukino wateguwe mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza abantu basabana baseka mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

 Yabisobanuye atya: Umupira w’amaguru uhuza abantu benshi nicyo gituma wateguwe kugira ngo abantu babone icyabahuriza hamwe kandi ari benshi”.

 Yagarutse ku byakozwe mu karere ka Nyanza muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza yatangiye kuva tariki 5 /11/2011 kugeza 30/01/2012 avuga ko yabayemo ibikorwa byinshi bitandukanye kandi byishimiwe n’impande zombi ari abayoborwa cyangwa abayobora.

 Mu byakozwe harimo gukemura ibibazo by’abaturage bikorewe mu nzego z’ibanze zegereye abaturage hamwe n’amarushanwa mu mivugo, indirimbo, imbyino no gusiganwa abantu biruka,

 Akarere ka Nyanza niko gaserukiye utundi turere tw’Intara y’Amajyepfo maze itorero Utunyange two mu Ngoro y’umwami Mutara III Rudahigwa mu Rukali ryegukana umwanya wa kabiri mu marushanwa y’imbyino yabaye ku rwego rw’igihugu.  

Uwo mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri ahitwa i Gihisi mu karere ka Nyanza ahari abaturage b’imirenge yombi basaga 500 bari baje gushyigikira amakipe yabo.

 

 

Tags: , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook