Nyamagabe

Minisitiri Gatare aha igikombe ikipe y’abagore ba Kamegeri

Ikipe yo mu murenge wa Kamegeri yatsinze ikipe y’abagore yo mu murenge wa Uwinkingi hifashishijwe penaliti kuko umukino warangiye ikipe zombi zinganya igitego 1-1.

Umurenge wa Kamegeri watsinze Uwinkingi penariti 4 kuri 2, Kamegeri iba yegukanye igikombe cy’imiyoborere myiza mu mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe.

Ubwo yabashyikirizaga iki gikombe minisitiri w’ikoranabuhanga muri perezidansi Ignace Gatare, yasabye aba bagore kuzakomeza guharanira icyateza imbere imiyoborere myiza mu Rwanda ndetse no ku isi hose.

Uretse kuba abantu barishimishaga ubwo babaga bakurikirana iyi mikino, ngo banahungukirwaga byinshi kuko mu mikino yahuzaga imirenge, hatangwaga inyigisho zigaragaza imiyoborere myiza.


Share Button