Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura, buri mu biganiro na Minisiteri ya Siporo, busaba ko ikibuga cya Stade Huye cyamaze gushyirwamo ubwatsi bwa kijyambere batangira kugikoresha n’ubwo imirimo yo kubaka stade yose itararangira.

 Mu ntangiro z’ukwezi kwa kabiri nibwo igice cya mbere cyo kubaka stade Huye cyari kirangiye, aho abashizwe kuyubaka bari bamaze gushyiramo ubwatsi bwa kijyambere. Ibi nyatumye abayobozi ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Mukura batangira kwibaza niba bashobora gutangira kuyikiniramo.

Mu kiganiro twagiranye n’ushinzwe imikino muri Minisiteri ya Siporo n’umuco Emmanuel Bigingo, yadutangarije ko bigoye ko icyo kibuga cyatangira gukoreshwa kandi hanakorerwa imirimo y’ubwubatsi.

yagize ati, “Ni ukubanza kwitonda kuko si byiza ko kiriya kibuga cyakinirwaho kandi kinakorerwaho imirimo y’ubwubatsi kuko uretse kubangamira abakora iyo mirimo, bishobora no gutuma icyo kibuga cyangirika”.

Hagati aho ariko, Umunyamabanga wa Mukura Olivier Mukindahabi we yatubwiye ko baganiriye n’ushinzwe kubaka iyo stade ndetse n’uwubatse icyo kibuga ababwira ko iyo kidakoreshwa bishobora gutuma ahubwo cyangirika kuko ngo bimwe mu bikoze ubwatsi bakiniraho birangirika iyo hashize igihe kidakinirwaho.

Iyo ni yo mpamvu nyamukuru yatumye Mukura isaba ko batangira gukoresha icyo kibuga, dore ko, uretse no kuba ari ikibuga kigaragara neza kandi cyabafasha gukora imyitozo myiza, ubu Mukura nta kibuga kizima ifite kuko yitoreza kandi ikakirira andi makipe kuri stade kamena yamgiritse cyane.

Umunyamabanga wa Mukura avuga ko baramutse bemerewe gukoresha ikibuga cya Stade Huye  byafasha iyo kipe kwitwara neza, kuko amakipe menshi bakina  nayo muri shampiyona yitoreza ku bibuga bifite ubwatsi bwa kijyambere.

Stade Huye izajya yakira abantu ibihumbi 10, biteganyijwe ko izuzura neza mu mpera z’uyu mwaka igatangira gukinirwaho ku mugaragaro mu ntangiro za 2013

 

 

 

 

Share Button