Kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Huye, hasojwe irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wahoze ayobora ikigo cya G.S.O.Butare.

Huye  G.S.O. Butare niyo

Capiteni w’ikipe ya GSOB ashyikirizwa igikombe

Iri rushanwa ryabaye hakinwa umukino wa valleyball, rikaba ryari ryitabiriwe n’amakipe ane gusa. Amakipe y’abahungu gusa niyo  yari yitabiriye iri rushanwa akaba ari UNR, Petit Seminaire Karubanda, Lycee de Nyanza na G.S.O. Butare ari nayo yari yateguye iri rushanwa.

Amakipe yari yatumiwe hari hatumiwe  amakipe umunani y’abagabo n’ane y’abagore hakaziyongeraho ikipe izaba igizwe n’abahoze bakina Volleyball barezwe na Kayumba.

Huye  G.S.O. Butare niyo1

Capiteni w’ikipe ya  UNR yakira ibihembo

Mu bagabo hari  hatumiwe APR, KVC, NUR, INATEK, Kristu Mwami, GS Saint Joseph y’i Kabgayi na Petit Seminaire ya Karubanda naho mu bagore amakipe yatumiwe ni GS Ruhango, NUR, Saint Aloys na GS saint Joseph y’i Kabgayi.

Kuba iri rushanwa ryaritabiriwe n’amakipe make , umuyobozi wa G.S.O.Butare, Padiri  Pierre Celestin Rwirangira, avugako bari batumiye amakipe menshi , gusa aya makipe akaba yarabatengushye ntiyitabire iri rushanwa, gusa ko ntakundi byari kugenda ko byanga bikunda irushanwa ryagombaga kuba.

Kubera ubuke bw’amakipe yari yitabiriye iri rushanwa, byabaye ngombwa ko amakipe yose agenda ahura, nyuma hakaza kubaho guteranya amanita bityo nyuma y’imikino yose yabaye, G.S.O.Butare ikaba ariyo yaje kumwanya wa mbere nyuma yo gutsina imikino yayo yose, ikaba yarakurikiwe na UNR, Lycee de Nyanza ku mwanya wa gatatu naho Petit Seminaire ya Karubanda iza ku mwanya wa kane.

Aya makipe yose akaba yaragiye ahembwa, gusa ku ikipe ya mbere ikaba yarahawe igikombe n’imipira yo gukina andi akaba yaragiye ahabwa imipira yo gukina.

Mu rwego rwo guhesha agaciro iri rushanwa, Padiri Rwirangira yadutangarije ko basabye ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ko iri rushanywa ryashyirwa muri gahunda rikajya rikinwa atari mu rwego rwo kwibuka gusa, ahubwo ari no mu rwego rwo gutegura shampiyona iba igiye gutangira (preseason).

 

Iri rushanwa ryo kwibuka rizajya riba buri mwaka, ndetse ngo umwaka utaha bazatangira gutumira n’amakipe yo hanze y’u Rwanda kugirango rigire ingu.

Iri rushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba rikaba ari ku nshuro ya kabiri ribaye. Bwa mbere rigitangira igikombe cyegukanywe na kaminuza y’u Rwanda.


Share Button