Nk’uko bigenda buri mwaka, ku itariki ya 4 Gashyantare i Kigali hazaba amarushanwa ya Handball agamije kwizihiza umunsi w’intwari ubusanzwe wizihizwa tariki ya mbere Gashyantare.

 Kuba iyi mikino ikinwa nyuma gato y’itariki y’umunsi w’intwari ngo biterwa n’uko ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) buba bwifuza ko iyo mikino yakinwa mu mpera z’icyumweru (weekend), kugira ngo babashe kubona abakinnyi ku buryo bworoshye, nk’uko twabitangarijwe na Anaclet Bagirishya, Umunyamabanga uhoraho w’iryo shyirahamwe.

“Ubundi tubishyira muri weekend kuko ari bwo tubasha kubona amakipe yose tuba twifuza ko yakwitabira iri rushanwa. Amakipe yacu menshi agizwe n’abanyeshuri kandi mu minsi y’imibyizi bababarimu ishuri bikatugora kubabona iminsi nibura ibiri”.

Kugeza ubu amakipe 12 y’abagabo, niyo yamaze gutumirwa. Ayo ni APR, KIE, Police, UNR, KIST, SFB, GS Saint Joseph Kabgayi, GS Saint Joseph Nyamasheke, GS Rambura, GS De la Salle, GSO Butare n’ikipe y’akarere ka Musanze.

Mu bagore hatumiwe amakipe atandatu. Hari APAPEKI Cyuru, GS Saint Joseph Kabgayi, KIE, UNR, KIST na APPEC Remera Rukoma.

Ayo makipe azabanza gukina imikino y’amajonjota ku wa gatandatu kuri stade Amahoro no ku nzu y’urubyiruko ya Kimisagara, naho imikino ya nyuma izabere kuri stade Amahoro ku cyumweru.

Umunyamabanga uhoraho wa FERWAHAND avuga ko, bitandukanye n’imyaka yashize kuko ubu ngo bizeye ko uyu mwaka hazaza amakipe menshi kuko ayo batumiye yose yari yanabanje kugaragaza ubushake. Iyi mikino y’igikombe cy’intwari kandi ngo izafasha ayo makipe gutegura neza shampiyona izatangira mu  mpera z’uku kwezi.


 

Share Button