Bwa mbere

Rwanda Cricket Stadium Foundation (RCSF) irateganya kubaka ikibuga cy’umukino wa cricket mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino nk’uko Oli Broom, umushingwabikorwa wayo abitangaza.

RCSF ni gahunda yavukiye mu mushinga witwa “Project Umubano” yashinzwe na nyakwigendera Christopher Shale. Umubano ikaba ifasha abacitse ku icumu mu buvuzi, siporo, uburezi n’ibindi, yabitangiye muri 2007.

Shale ataratabaruka akaba yari asanzwe afite gahunda yo kuzamura umukino wa cricket mu Rwanda yubaka ikibuga. Oli asobanura ko iyi gahunda ari yo agiye gukomeza afatanyije n’abahungu ba Shale aribo Alby na Edo.

Iri tsinda rishyigikiwe kandi na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron ndetse n’umunyamakuru wa BBC Jonathan Agnew.

Oli yongeraho ko ari gukusanya amafaranga azamufasha kubaka iki kibuga kizaba ari rukumbi mu Rwanda ariko ko aho kucyubaka hataraboneka. Yagize ati “nitumara kubona amafaranga akenewe tuzahita tujya mu Rwanda kumenyekanisha iki gikorwa ariko icyihutirwa ni ugushaka ubutaka bwo kucyubakamo.”

Kugeza ubu umubare w’abakinnyi ba cricket bahoraho mu Rwanda ni 2000 kongeraho abana bayikina ku ishuri 3000 nk’uko Oli akomeza abitangaza. Ngo yizeye ko iki kibuga kizafasha abakunzi b’uyu mukino kuwitoza ku buryo bagera ku rwego mpuzamahanga.

 

Kugeza ubu inkunga imaze gukusanywa kugirango hubakwe iki kibuga ingana na n’amapawundi ibihumbi 75. Bikaba biteganyijwe ko ikibuga kizatangira gukinirwamo muri Kanama 2013 ubutaka nibubonekera igihe.

 


 

 

 

 

Share Button