Tariki ya 29/01/2012 ubwo mu karere ka Burera basozaga amarushanwa y’imiyoborere myiza mu umupira w’amaguru ikipe y’umurenge wa Cyanika niyo yatwaye igikombe itsinze iy’umurenge wa Butaro ibitego 3 ku busa.

Ibitego bitatu byose bikaba byaratsinzwe n’umukinnyi w’umuurenge wa Cyanika witwa Maniragaba Emmanuel uzwi ku izina rya Jimmy. Ibyo byatumye ikipe y’umurenge wa Butaro itsindwa bidasubirwaho.

Gusa mbere y’uko umukino wa nyuma uba, kuri uwo munsi amakipe yageze ku mukino wa nyuma yabanje gukina umukino wa kimwe cya kabiri. Iyo mikino yose ikaba yaramaraga iminota 90.

N’ubwo ariko bakinnye imikino ibiri ku munsi ubundi bidasanzwe bimenyerewe mu marushanwa, ntibyabujije ko abasore bakinana ingufu umukino wa nyuma.

Ikipe y’umurenge wa Cyanika yatwaye igikombe yahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60, ikipe ya kabiri ariyo Butaro bayihemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, naho iya gatatu ariyo Cyeru bayihemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40.

Iyo mikino ikaba ari imwe mu bikorwa byaranze ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye mu Rwanda hose tariki 13/12/2011, kukazasozwa tariki 30/01/2012.


 

Share Button