Abakinnyi 3 b umukino

Abakinnyi b’umukino w’amagere: Habiyambere Nicodem, Gosore Hategeka na Hadi Janvier, ku wa kabiri tariki 01/02/2012 berekeje muri Afurika y’Epfo gukora imyitozo bitegura amarushanwa mpuzamahanga.

 

Aba basore batatu basanzwe bakinira ikipe y’igihugu ndetse baherutse kwitabira ‘Tour du Rwanda’, bazakorera imyitozo muri Centre Africain de Cyclisme aho bazahurira n’abandi bakinnyi b’ibihangange baba baturutse mu bihugu bitandukanye.

 

Umunyarwanda Adrien Niyonshuti ukinira muri MTN Qhubeka y’aho muri Afurika y’Epfo ni umwe mu bakinnyi bageze ku rwego rushimishije kubera imyitozo yakoreye muri icyo kigo cyo muri Afurika y’Epfo.

 

Bitewe n’uko uRwandaruhagaze neza mu isiganwa ry’amagare, buri mwaka abakinnyi b’abanyarwanda bahabwa amahirwe yo kwitoreza mu kigo nyafurika cy’abakinnyi b’umukino w’amagare.

 

Umuyobozi wa Centre Africain de Cyclisme yabwiye www.marocainecyclisme.com ko uRwanda naEritrea ari byo bihugu biri hejuru mu gusiganwa ku magare, bivuze ko uRwanda rukomeje gutera imbere abakinnyi bakomeza kubona amahirwe yo kwitoreza muri icyo kigo gikomeye muri Afurika.

 

Biteganyijwe ko  Habiyambere Nicodem, Gasore Hategeka na Hadi Jamvier bazamara amezi abiri n’igice kuko bazagaruka muRwandatariki ya 19 Werurwe.

 

Bakigaruka muRwanda, abo basore bazahita berekezaa mu kipe y’igihugu kugirango bafatanye n’abandi gutegura isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya maroc(Tour du Maroc). Iryo siganwa rizaba kuva tariki ya 23 Werurwe, kugeza tariki ya 1 Mata 2012.

 

Share Button