Unyaruka kurusha abandi

Ishyirahamwe AVEGA rihuriza hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rirategura isiganwa ryo kwirukanka ku maguru rizabera i Rwamagana kuwa 19 Gashyantare uyu mwaka, uzanyaruka kurusha abandi akazegukana ibihumbi 150,000 by’amafaranga y’u Rwanda n’ibindi bihembo.

Biteganyijwe ko muri iryo rushanwa rizaba ku nshuro ya kabiri hazahembwa abakinnyi batanu ba mbere mu byiciro bine bizaba birigize.

Hazaba harimo icyiciro cy’abagabo mu kwirukanka uburebure bwa kilometero zisaga 42 bita marathon n’icyiciro cy’abagore. Hazaba kandi icyiciro cy’abagabo n’icy’abagore bazarushanwa kwirukanka kimwe cya kabiri cya marathon. Muri ibi byiciro byose, hazahembwa batanu ba mbere amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 150 ku mukinnyi wabaye uwa mbere n’ibihumbi 40 k’uzaba uwa gatanu.

Kayisire Claude uri mu bategura iri rushanwa aravuga ko ushaka kuzaryitabira wese ashobora kwiyandikisha igihe arengeje imyaka 18. Kwiyandikisha bikorerwa ku cyicaro cya AVEGA aho ariho hose mu Rwanda, kwiyandikisha ni amafaranga 2,000 y’u Rwanda azagurwamo ibikoresho by’ibanze bizakoreshwa nk’imyambaro yabugenewe mu kwirukanka kuko abazitabira irushanwa bazayihabwa mbere yo gutangira irushanwa.

Ibihembo bizatangwa n’Abongereza bagize ihuriro Mussada risanzwe rifatanya na AVEGA mu bikorwa binyuranye. Rizitabirwa kandi n’Abongereza 24 bazafasha mu kuritegura, gutanga ibihembo ndetse bamwe muri bo bakazarisusurutsa birukankana n’abarushanwa.


Share Button