Abakinnyi bibumbiye muri club “SAMLAÏ” ikinira umukino wa karate mu karere ka Nyanza bavuga ko biyemeje guca ukubiri n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ngo kuko bitabasha kubangikanwa n’uwo mukino. Ibyo babitangaje ku itariki 3 Mutarama 2012 ubwo bamwe muri bo bari mu gikorwa cyo kwibukiranya ibyo biga muri uwo mukino wa karate ku kibuga cya basket ball kiri hafi y’ibiro by’akarere ka Nyanza.

 

 

 

 

SEKERUKUNZE Emmanuel bakunze kwita Buregeya akaba ari umutoza w’umukino wa karate mu karere ka Nyanza avuga ko biyemeje kutabangikanya umukino wa karate n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge aho biva bikagera.

 

Uyu mutoza w’umukino wa karate mu karere ka Nyanza avuga ko uwo basanze yafashe ku biyobyabwenge bihita byigaragaza. Yagize ati “ Karate ni imikino nk’iyindi yose ni cyo gituma muri club yacu twiyemeje kugira amategeko tugenderaho kugira ngo ejo bitazangiza isura y’abakinnyi ba karate babita ibirara n’ibihararumbo”.

 

Yakomeje avuga ko kuba muri club yabo bariyemeje kurwanya ibiyobyabwenge babinyujije mu mukino wa karate bigamije kuwuhesha agaciro no kwereka abantu ko abakinnyi bawo barangwa no kwiyubahisha  muri byose.

 

 

 

 

Yabivuze muri aya magambo agira ati “Umuntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge nta ntera ishimishije ashobora gutera mu mukino wa karate kuko ni siporo isaba gukoresha imbaraga nyinshi kandi uwukina akaba azi ibyo akora”.

 

SEKERUKUNZE Emmanuel asanga umukinnyi wa karate agomba kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo abandi bantu barusheho kumugirira icyizere.

 

Abisobanura yagize ati “ Mu gihe gishize wasangaga abantu bakina Karate babitiranya n’abandi banyarugomo bose”. Ngo bikaba bitandukanye cyane n’icyo umukino wa karate ugamije.

 

Yagarutse ku byiza by’umukino wa karate  avuga ko ufasha umubiri w’umuntu kugororoka akanigirira  icyizere muri we bityo bigatuma nta cyabasha kumuvogera mu buzima bwe ndetse n’ubwa bagenzi be.

 

Club SAMLAÏ y’umukino wa karate mu karere ka Nyanza yashizwe mu mwaka w’1997 imaze kugira abanyamuryango basaga 50 barimo abafite imikandara y’umukara bagera kuri 5. Kuva ishinzwe imaze kwegukana ibikombe inshuro 3 mu marushanwa agenda abera hirya no hino mu gihugu.

 

 

 

Share Button