Nyamagabe umufana

 Ubwo ikipe y’Amagaju FC yakinaga n’iya Nyanza FC tariki ya 14/01/2012, mu gihe abakinnyi bari mukaruhuko k’igice cya mbere, umwe mu bafana b’ikipe ya Nyanza yirukanse yinjira mu kibuga aho abakinnyi bari bari, abayoboraga uyu mukino “abasifuzi” bamusabye gusohoka aranga hitabazwa polosi.

Ababonye uyu muntu asohorwa akanga bavuze ko ashobora kuba yari agiye kuroga ikipe y’Amagaju kugirango itsindwe ibitego byinshi. Ibi bakabishimangira bavuga ko kuva champion yatangira itaratsinda umukino n’umwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe Nshimiyimana Jean Pierre, yabonye ko uyu mufana arimo guharira n’abasifuzi ahita ahamagara polisi ziramutambikana, umukino awukurikiranira inyuma ya stade.

Ku ruhande rw’ikipe ya Nyanza ntibashimishijwe no kubona umuntu wabo atabwa muri yombi. Ngo icyamujyanye mu kibuga byari ibyishimo kuko ikipe ye imaze kubona igitego kimwe. Icyakora umupira urangiye uyu musore uri mukigero cy’imyaka 29 y’amavuko yaje kurekurwa.

Share Button