Nyamagabe iyo amagaju

 

 

 

 

 

 

 

Abafana b’Amagaju

Abafana b’ikipe y’Amagaju fc, iyo bafana, bafana bikoreye utubindi ducumbamo umwotsi. Abantu benshi bakunze kubyibazaho ndetse hari n’abatabyihanganira bakavuga ngo abafana b’Amagaju bararogana. Ibi bakabishingira y’uko iyi kipe itajya itsindirwa ku kibuga cyayo.

Umwe mu bafana b’Amagaju witwa Rudasingwa Egide, avuga ko ibyo abantu bavuga nta shingiro biba bifite, ngo kuko buri muntu agira imifanire ye. Ati “twe dufite uko tubigenza kugirango utubindi twikoreye ducumbemo umwotsi, niyo mifanire yacu kandi iranadushimisha n’abandi bafite iyabo”

Icyakora ntibyoroha kugirango buri muntu wese abe yabasha kureba ibiri muri utu tubindi ngo arebe ibintu bishyirwamo bituma umwotsi ucumbamo.

Hitayesu Fabric n’umwe mu bantu bakunze kwitabira imikino ibera ku kibuga cy’Amagaju, avuga ko ari kenshi yagerageje gucunga ibiba byashyizwe muri utu tubindi kugirango ducumbe umwotsi iminota 90 yose ariko ngo byaramunaniye. Ati “ gusa iyo batwikoreye mba mbona binshimishije bigatuma nanjye mfana bitari ngombwa”.


 

Share Button