Nyamagabe: abana babakobwa ntibasigaye inyuma mu mukino wa karate
Bamwe mu bana b’abakobwa bakina Karate mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko ngo uyu mukino ubafasha kuba bakirwanaho igihe haba hari ugerageje kubahohotera ku buryo ngo bamuha isomo atazibagirwa.
Umukino wa katare uragenda urushaho kumenyekana mu karere ka Nyamagabe kandi hari icyizere cy’uko uzagenda urushaho gutera imbere.
Ubu mu mujyi wa Nyamagabe harabarurwa abana bagera kuri 50, abakobwa kimwe n’abahungu bafite hagati y’imyaka 4 na 12 bakina uwo mukino.
Ikipe bakiniramo yitwa Nyamagabe KARATEDO CLUB, ubu imaze kumenyekana mu karere u Rwanda ruherereyemo kuko imaze gukura imidari itari mike ku makipe yo mu Burundi no muri Kenya.
Mu marushanwa yabereye mu gihugu cy’u Burundi mu mpera z’umwaka ushize iyi kipe yaje ku mwanya wa mbere itwara imidari 10 ya zahabu, 3 ya bronze n’itatu ya argent.
Umwe mu batoza ba Karate mu karere ka Nyamagabe Mwizerwa Dieudonné avuga ko uko imyaka igenda ihita ari ko ababyeyi bagenda basobanukirwa ibyiza by’umukino wa Karate,bityo ngo bakazana abana babo kugira ngo batozwe.
Bamwe mu bana b’abakobwa 19 bitabiriye gukina Karate mu mujyi wa Nyamagabe, bavuga ko uyu mukino ari uburyo bwiza bwo kuba bakwirengera igihe haba hagize ushaka kubahohotera. Ndetse ngo uyu mukino urushaho kubongerera ikinyabupfura.

Fri, Jan 13, 2012
Judo