Shampiyon ya Kung-fu izasozwa tariki 07/01/2012,  ubwo amakipe umunani yitwaye neza mu ntara z’u Rwanda azahatanira igikombe kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali.

 

Amakipe yo mu ntara yabonye itike yo gukina iyo mikino ya nyuma ni Muhanga Kung-fu Club na UNR Kung-fu Club zo mu ntara y’amajyepfo. Intara y’amajyaruguru n’uburengerazuba zizahagararirwa na Musanze Kung-fu club hamwe na Chaulini Temple Kung-Fu club y’i Rubavu. Mujyi wa Kigali uzahagararirwa n’amakipe ane: hari Kimisagara Hung-gar club, Masque de la paix , Taichi Kichwani ya Nyamirambo na Police Kung-fu club.

 

Iyo mikino izatangira saa saba z’amanywa, izaba igabanyijemo ibice bibiri aho abakinnyi bazabanza gukina imyiyerekano bita ‘Tawuru’ nyuma bakazanakina imirwano (combat).

 

Nubwo ubushize bahuye n’ikibazo cyo kubura stade, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ya Kung-fu mu Rwanda, Micyo Jackson, yatubwiye ko ubu noneho iyo bayemerewe kandi ngo nta kabuza ku wa gatandatu bazayikoresha. Yabisobanuye muri aya magambo: “Stade barayitwemereye kandi tuvugana umunsi ku munsi n’abayobozi ba Minisiteri igomba kudutiza stade ku buryo nta kabuza ku wa gatandatu Stade tuzaba tuyifite nta kibazo”.

 

Mucyo kandi avuga ko Abanyarwanda benshi bamaze kugenda bamenya umukino wa kung-fu kandi barushaho kuwukunda ukurikije uko abafana bagenda biyongera ku kibuga ku bibuga byo hirya no hino mu Rwanda aho uwo mukino ikinirwa.

 


 

 

Share Button