Kiyovu Sport ntiyizeye kuzakinisha

Mu rwego rwo kwiyubaka no kwitegura ikipe ya Simba yo muri Tanzania bazakina mu marushanwa y’igikombe cya Afurika cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF confederation cup), Kiyovu Sport yazanye abakinnyi batatu b’abanya Uganda, gusa ngo ntibarizera neza kuzabakinisha.

Nelly Mayanja, Shamirah Bate bavuye mu ikipe ya Kampala Junior FC, na Ibrahim Jingo wavuye muri  Express FC zoze zo muriUganda, ni bo bakinnyi bamaze iminsi bakora imyitozo mu ikipe ya Kiyovu Sport ndetse bakaba baranashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakina imikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika.

N’ubwo ariko abo bakinnyi barimo gukora imyitozo ndetse umutoza wa Kiyovu Kayiranga Baptiste akavuga ko bazamufasha muri shampiyona ndetse no mu mikino mpuzamahanga, ngo ntarizera kuzabakinisha 100% kuko, hari byinshi abo bakinnyi batarahabwa.

Mu kiganiro twagiranye ubwo Kiyovu yari iri mu myitozo yitegura umukino wa shampiyona izakina na Marine, Kayiranga yavuze ko n’ubwo bijeje Kiyovu kuzayikinira ngo ariko ntiyabyizera burundu.

Yagize ati, “Tubonye aba bakinnyi badufasha nibura guhangana na Simba. Gusa kugeza ubu ntitwakwizera 100% ko tuzabakinisha kuko nubwo dukorana nabo imyitozo, ntabwo amafaranga yabo yo kugurwa barayahabwa. Kubera amikoro makeya, ikipe yabahaye amafaranga make yo gushaka ibyangombwa ndetse byaranabonetse. Batwijeje ko bazadukinira ariko nyine kuba tutarabahaye amafaranga yabo yose, ntabwo twagira icyizere cyose kuko abanyamahanga ntiwabizera”.

Mu kwitegura imikino itandukanye yaba shampiyona ndetse n’imikino mpuzamahanga, Kiyovu Sport kandi yazanye abandi bakinnyi babiri bakiri bato, bakaba bari basanzwe bakina mu mashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Abo ni Jean Pierre Muhombe wakinaga mu ishuri ry’umupira w’amaguru ku Gisenyi na Emmnanuel Uwimana wakinaga mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA.

Kayiranga kandi yadutangarije ko, babifashijwemo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Kiyovu na APR FC zirimo gutegura imikino mpuzamahanga, zizakina imikino ya gicuti n’amakipe yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ataramenyekana, FERWAFA ikazishingira ayo makipe ubwo azaba ari mu Rwanda.

Kiyovu Sport yaherukaga mu ruhando mpuzamahanga muri 2004, izakina umukino ubanza na Simba tariki ya 17 Gashyantare iKigali, naho umukino wo kwishyura ukazakinwa tariki ya 2 Werurwe 2012, iDar Es SalaammuriTanzania.

Kiyovu Sport iramutse isezereye Simba, izahita ihura na Entente  Sportive du Setif yo muri Algeria. Iyi kipe yatwaye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mwaka w’ 1988.

 


 

Share Button