Tapis izajya mu kibuga cya huye

Hashize iminsi hari ibimodoka bya rukururana bihagaze hafi y’ikibuga cya sitade Huye ubu kiri gutunganywa. Hari abibaza impamvu ibyo bimodoka bihagaze hariya bakabiburira igisubizo, hakaba n’abavuga ko birimo tapi zigomba kwifashishwa mu gutunganya icyo kibuga.

Bwana Athanase Sibobugingo, umukozi wa Cotraco, sosiyete iri gutunganya icyo kibuga, akaba ari we ukurikirana umunsi ku wundi  imirimo y’itunganywa ryacyo aratanga igisubizo kuri ibyo bibazo.

Yasobanuye muri aya magambo “Biriya bimodoka uko ari cumi na kimwe birimo ibikoresho byifashishwa mu gutunganya ikibuga. Ariko si tapi kuko zo zikiri muri MAGERWA. Ibyo bikoresho ni ibyo bamena muri tapi bakimara kuyishyiraho kugira ngo igihe umukinnyi aguye atababara”. Sibobugingo yakomeje asobanura ko imirimo yo gutunganya ikibuga mbere yo gushyiraho tapi isa n’iyarangiye, ku buryo igihe cyo kuyishyiraho cyageze. Ibimodoka bigomba kuzana tapi biracyari muri MAGERWA, ngo bizagera ku kibuga bahita bazishyiraho. Ibyo ngo bazabikorera ko biramutse bitindijwe mu mamodoka hari igihe tapis zakwibwa.

Ku bijyanye na biriya bimodoka biri gutinda hafi ya sitade, Sibobugingo yavuze ko mu masezerano Cotraco yagiranye na sosiyete SDV itwara ibintu ari na yo igomba kuzana ibikenewe byose mu gutunganya kiriya kibuga, imodoka nizizana ibikoresho kontineri (container) zizakurwaho zigasigara hafi y’ikibuga, ariko byatinze gushyirwa mu bikorwa kubera ko ba nyir’amamodoka banze kuzisiga. Haracyakorwa ibiganiro kugira ngo ibyo bigerweho.

Ibyo bimodoka rero ngo nibimara kugenda, ni bwo ibitwaye za tapi na byo bigera kuri cumi na kimwe bizaza, hanyuma mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma y’uko tapi zihageze, ikibuga cya sitade Huye kikaba gitunganyije neza. Hazaba hasigaye kubaka aho abafana bazajya bicara n’ibindi bikenewe kugira ngo sitade ikore neza.


 

Share Button