Muri shampiyona y’icyiro cya kabiri mu mupira w’amaguru izaba igeze ku munsi wa cyenda, Rwamagana City ya mbere mu itsinda rya kabiri izacakirana na Musanze ya kabiri muri iryo tsinda mu mukino uzabera i Musanze ku cyumweru.

 Kuva Rwamgana City yabona umutoza mushya Nshimiyimana Maurice, ikipe imaze iminsi yitwara neza cyane bikaba byaranayihesheje kuba iri ku mwanya wa mbere by’ageteganyo.

 Umukino uzayihuza na Musanze FC urakomeye kuko, Musanze yifuza kongera kugaruka mu cyiciro cya mbere izaba ikinira mu rugo, kandi iramutse itsinze uwo mukino yarara ku mwanya wa mbere kuko Rwamagana City iyirusha amanota abiri gusa.

 muhanga FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu itsinda rya mbere, izakina na Bugesera bigaragara ko yasubiye inyuma muri uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize.

 Uko amakipe azahura

Itsinda rya mbere
AS Muhanga v Bugesera FC (Muhanga)
Gasabo United v Kirehe FC (FERWAFA, 1.30 PM)
Unity FC v Intare FC (FERWAFA, 3.30 PM)
Aspor FC v Esperance FC (Kicukiro)
Zebres FC v Stella Maris (Gicumbi)

Itsinda rya kabiri

Musanze FC v Rwamagana City (Musanze)
Pepiniere FC v Etoile de l’Est (Stade Mumena, 1.30 PM)
Interforce FC v UNR FC (Stade Mumena (3.30 PM)
SORWATHE FC v SEC Academy (Kinihira)


 

Share Button