Nyuma y’akazi mu masaha y’igicamunsi, mu giturage urubyiruko rwakundaga gusabana baconga umupira. Ariko mu Karere ka Gakenke abasore berekeza ku kibuga gukina umupira babarirwa ku mashyi kubera ikibazo cy’imipira.

Umuyobozi w’Urubyiruko mu Karere ka Gakenke, Yamuragiye Ildephonse yemeza ko urubyiruko ahagarariye rufite ikibazo cy’imipira yo gukina akaba ari yo mpamvu batitabira gukina.

Akomeza avuga ko hari amakipe mu tugari ndetse n’imirenge ariko kubera ikibazo cy’amikoro nta mikino ya gicuti ikunda kubaho hagati y’imirenge.

Iyo ugeze ku bibuga bimwe na bimwe, usanga urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ari rwo rukina ndetse n’abakozi batandukanye ku cyumweru. Ariko rwa rubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga rwo rusa nk’aho rwacitse ku kibuga.

Bamusange Divin, ni umusore w’imyaka 18 avuga ko abasore bafite ubushake bwo gukina umupira w’amaguru bakubaka n’ikipe yashimisha Abanyagakenke ariko ngo bafite imbogamizi y’amikoro cyane cyane n’umupira wo gukina.

Kudakina bishobora kongera ikibazo uyu munsi cyugarije urubyiruko cyo kwishora mu biyobyabwenge kuko nta kintu bahugiyeho. Imikino cyane cyane umupira w’amaguru ushobora kubarinda ingeso zabangiriza ubuzima bwabo.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere tutagira ikipe mu cyiciro cya mbere ndetse n’icyakabiri mu mupira w’amaguru mu gihe nk’uturere twa Musanze, Nyamagabe ndetse Huye dufite amakipe twitaho umunsi ku munsi.