Bamwe mu bakina umukino

Mu gihe umukino wa NAG (New Africa Gaming) uri kuganwa n’urubyiruko rwinshi ruwukina kugirango rwiyongerere amahirwe y’ubutunzi, bamwe mu bawukina bavuga ko ubahombya kandi ukanabatwara igihe kinini ariko na none kuwureka nabyo ngo ni ikibazo.

Uyu mukino, ukinwa hakoreshejwe amafaranga aho umuntu ashyira amafaranga uhereye ku giceri cy’ijana akayakinisha akoresheje imashini.  Aya mafaranga akinisha ashobora kunguka cyangwa agahomba mu gihe amahirwe atamusekeye nk’uko abawukina babivuga.

Mu nzu ikinirwamo uyu mukino ibamo amamashini atanu akoreshwa. Iyi nzu kenshi iba yuzuyemo abakinnyi bawo benshi, baba abari gukina, abaje kwigeragereza amahirwe yabo ndetse n’abahombye bashaka kongera kubona amahirwe bakagaruza ayo bakinnye cyangwa bashoye.

Benshi mu baba bari muri iyi nzu ni urubyiruko bigaragara ko rukiri mu kigero cy’abato. Benshi muri bo usanga ari ababa bafite imirimo iciriritse mu mujyi cyane cyane ubukarani n’abandi bafite ubucuruzi buciriritse, nubwo bivugwa ko nta munyeshuri wemerewe kuhagera, hari ubwo ubabonamo.

Abakina uyu mukino bavuga ko ubahombya cyane ariko nyamara banavuga ko gucika aha hantu bibabera ikindi kibazo. Froduard Minani ati: “aha hantu ni nk’uburozi pe kunguka ni gake gashoboka ariko iyo wungutse rimwe uhita wibagirwa ko wigeze guhomba. Ushobora gukina ugatombora ibihumbi ijana ugakurikirana miliyoni ugashiduka yose bayakuriye, nibyo ijana ugashiduka wabibuze, njye banyirukanye ku kazi kubera uyu mukino”.

Undi nawe ukina uyu mukino yagize ati: “Nk’ubu ubajije umuntu mutuelle hano ntayo yakwereka. Ibi bintu ni uburozi amafaranga ubonye uhita uyahazana kandi kuhava nabyo bikaba ikibazo”.

Nubwo uyu mukino ukinwa ku mugaragaro kandi ukaba unakoresha amamashini ya  kabuhariwe, ntibibuza bamwe mu bawukina n’abawubona kuwugereranya n’urusimbi.

Bamwe  mu babyeyi batuye mu mujyi wa Muhanga bavuga ko batishimira  na busa uyu mukino kuko ubarumbiriza abana. Uwitwa Munderere John avuga ko uyu mukino ubarangariza abana ku buryo akeka ko hari abasiba ishuri bakigira gukina.

Nyamara ucuruza izi tombora akaba ari nawe uwuhagarariye i Muhanga avuga ko uyu mukino wabo wemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB kandi ngo ugamije guteza imbere urubyiruko kuko iyi kampani inaha inkunga minisiteri ishinzwe urubyiruko.

Kubyerekeranye nuko hari abavuga ko uyu mukino ari urusimbi we arabihakana akavuga ko kuba byemewe na guverinoma y’u Rwanda bihagije kuba atari urusimbi kuko guverinoma y’u Rwanda itemera urusimbi.
  


 

Share Button