Ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda, zanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku itariki 4 mutarama 2012.

 

Uyu mukino wakinwe mu rwego rwo gufasha ikipe y’igihugu Amavubi kwitegura umukino u Rwanda ruzakina na Nigeria tariki 29 gashyantare uyu mwaka.

 

Ikipe y’igihugu Amavubi ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 11, ubwo Iranzi Jean Claude yarekuraga ishoti ahagaze hafi yo muri Koroneri maze umunyezamu usanzwe akinira Rayon Sport Juma Mpongo wari uhagaze nabi mu izamu, asanga umupira wageze mu izamu.

 

N’ubwo Amavubi ariyo yabanje kubona igitego, ikipe y’abanyamahanga bakina hanze byagaragaraga ko ibarusha ingufu ndetse yanateye amashoti menshi mu izamu yagoye cyane Ndayishimiye Jean Luc ‘Bakame’ byaje no gutuma avunika asimburwa na Emery Mvuyekure.

 

Ikipe y’abanyamahanga yakomeje kotsa igitutu Amavubi ibifashijwemo n’abasore nk’umunya Uganda Dan Wagakuka, Ndikumana Seleman w’i Burundi hamwe n’abasore babiri b’abanya Brazil Diego Oliveira na Douglas Lopez bose bakaba bakina muri APR FC.

 

Icyo gitutu nta musaruro cyatanze kuko igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cy’Amavubi ku busa bw’ikipe y’abanyamahanga bakina mu Rwanda.

 

Igice cya kabiri cyagaragayemo gusimbuza bakinnyi cyane ku mpande zombi, cyaje guhira ikipe y’abanyamahanga bakina mu Rwanda kuko mbere y’uko umukino urangira  umusore ukina hagati muri APR FC no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi Pappy Faty yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 88 w’umukino.

 

N’ubwo ikipe y’igihugu yanyuzagamo igasatira ikoresheje Kapiteni Olivier karekezi na Iranzi Jean Claude na Bokota Labama, muri rusange yarushijwe n’ikipe y’abanyamahanga haba kwiharira umupira, amahirwe y’imbere y’izamu ndetse no gukinisha ingufu.

 

Ku mpande zombi hari abakinnyi bari bategerejwe ariko batagaragaye muri uwo mukino. Ku ruhande rw’abanyamahanga, Nizigiyimana Karim Makenzi, Floribert Ndayisaba na Mbanza Hussein bakina muri Rayon Sport ntibakinnye uwo mukino. Hari kandi Alex De Avila na Ali Mbogo bakina muri APR nabo ntibagaragaye.

 

Kaze Gilbert, Sebalinga Mike na Kadogo Alimas, bakina muri Police FC na bo ntibakinnye uwo mukino. Mukura yo yagombaga gutanga abakinnyi babiri, Shaaka Robert na Sebera Mike ariko nta n’umwe witabiriye uwo mukino.

 

Ku ruhande rw’Amavubi hari bamwe mu bakinnyi bamenyerewe mu kuyifasha nka Meddie Kagere, Sina Gerome, Mugiraneza Jean Baptiste, Ndoli jean Claude, Frederic Ndaka, Tibingana Charles, Butera Andrew na Nshutinamagara Ismail,  ariko bose nta n’umwe wagaragaye muri uwo mukino.

 

 

Hategerejwe undi mukino uzahuza aya makipe yombi ku wa gatatu tariki ya 11 Mutarama kuri Stade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice. Nyuma yaho, mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri, umutoza w’Amavubi Milutin Micho ateganya kuzakina umikino wa gicuti n’ikipe itaramenyekana kugeza ubu.

 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

 

Amavubi: Ndayishimiye Jean Luc, Ngabo Albert, Tuyizere Donatien, Gasana Eric, Kayumba Soter Hussein Sibomana, Fabrice Twagizimana, Iranzi Jean Claude, Ntamuhanga Tumayini, Bokota Labama, Olivier Karekezi.

 

Abanyamahanga bakina mu Rwanda: Juma Mpongo, Othieno Deo, Kabange Twite, Katerega Godfrey, Kavuma Habib, Ndayisenge Fuadi, Papy Faty, Dan Wagaluka, Ndikumana Seleman, Diego Oliveiea, Douglas Lopez.

 


Share Button