Ikipe y’Amagaju fc

taliki ya 8 Mutarama 2012, ikipe y’umupira w’amaguru y’akarere ka Nyamagabe Amagaju FC yahaye isomo rya ruhago Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda(NUR).

Hari mu marushanwa y’igikombe cy’amahoro ubwo Amagaju yatsindaga NUR ibitego 5 kuri 1. Ibitego by’Amagaju byatsinzwe na KAITE na CIBUTA Celemani aho buri mukinyi yatsinze bibiri naho Uwumukiza Christian akaba ari we watsinze Kaminuza igitego cya nyuma.

Akimara gutsinda uyu mukino Bizimana Abdul umutoza w’Amagaju yagize ati “Icyizere cyo kigomba kubaho kuko mpora nifuza kugera kure hashoboka, Burya iyo abayobozi ari beza nta gituma umusaruro utaboneka, rwose ndibwira ko tuzaza mu myanya ya mbere”

Hashize iminsi mike Amagaju ahanganye na APR FC ku kibuga cyayo bikanganya 1-1 mu mukino wa shampiyona.


 

Share Button