Tariki 29/12/2011 hashojwe amarushanwa y’umupira w’amaguru mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera yahuzaga utugari tugize uwo murenge uko ari dutandatu. Akagari ka Gisovu katahanye intsinzi gatsinze akagari ka Kagitega ibitego bibiri kuri kimwe.

Umukino ukimara gutangira saa saba n’iminota 40 za ku manywa haguye imvura ariko bakomeza gukina imvura ibari hejuru maze igice cya mbere kigiye kurangira ikipe y’akagari ka Gisovu ibona igitego cya mbere gitsinzwe n’umukinnyi witwa Hakizimana Jean Claude.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ikipe y’akagari ka Kagitea yahise yishyura igitego gitsinzwe n’umukinnyi witwa Sibomana Clément maze impande zombi zitangira guhangana.

Ikipe y’akagari wa Gisovu yakomeje kurusha iya Kagitega maze igice cya kabiri cyenda kurangira umukinnyi wa Gisovu witwa Muhire Jean d’Amour atsinda igitego cya kabiri. Umupira wakomeje abakinnyi ba Kagitega bashaka kwishyura ariko umukino waje kurangira ari ibitego bibiri bya Gisovu kuri kimwe cya Kagitega.

Amakipe yose yarushanyijwe yahawe ibihembo bitandukanye. Ikipe ya mbere ariyo y’akagari ka Gisovu yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 n’umupira wo gukina, naho ikipe ya kabiri ariyo y’akagari ka Kagitega yahawe ibihumbi 10 n’umupira wo gukina. Andi makipe y’utundi tugari tune dusigaye yahawe umupira wo gukina gusa.

Ayo marushanwa yatangiye tariki 13/12/2011 yari afite intego yo “kwimakaza umuco w’amahoro, gukemura no gukumira  amakimbirane”. Yateguwe na Club Hope of Future y’urubyiruko rwo mu murenge wa Cyanika ifatanyije n’ubuyobozi bw’uwo murenge. Yatewe inkunga n’Umuryango wo muri Amerika uharanira kwimakaza amahoro binyuze mu rubyiruko witwa IREX (International Research and Exchange Board) ndetse na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.


Share Button