A A
RSS

Volleyball: Bitok yashyize ahagaragara abazakina gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

Sat, Dec 24, 2011

featured, Volley

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Nyuma y’imyitozo yari imaze ibera mu rwunge rw’amashuli rwa Butare, Paul Ibrahim Bitok, umutoza w’ikipe y’igihugu ya volleyball, yatoranyije abakinnyi 20 bazakina igikombe cy’Afurika batarengeje imyaka 20 izaba muri nyakanga 2012.

 

Bitok avuga ko kuba abahamagaye hakiri kare cyane bizatuma bitegura neza kuko bazakomeza gukurikirwanwa mu myitozo bazakora bimenyereza.

 

Mu myitozo yakorewe i Huye, hari harimo n’icyiciro cy’abakobwa ndetse n’abahungu batarengeje imyaka 17 na 20 ariko abo azatoranyamo muri ibyo byiciro bazatangazwa mu minsi iri imbere. Bose hamwe bari 42.

 

Iki gikorwa cyo gutoranya abakinnyi, Bitok yagifashijwemo n’abandi batoza bazamura abana mu Rwanda Nkusi Leonard bita Shinani, Mbanza Sylvester na Siborurema Florien.

 

Dore abakinnyi 20 Bitok na bagenzi be batoranyije:

 

Mutabazi Bonny (NUR), Aimable Mutuyimana (KVC), Fred Musoni (APR), Biyenzi Bienvenu (INATEK), Murangwa Nelson, Bonane Emmy, Iradukunda Isaac, Niyibizi Claude, Muvunyi Fred, Mutabazi Yves, Byishimo Moses (GSOB), Rudakubana Patrick (Christ Roi), Nsabimana Ivan (Lycee de Kigali), Ruzindana Patrick, Rugira Barrack, Munyinya Justin (St. Joseph), Umuhire Peter (Lycee de Nyanza), Ndacyayisenga Jean Claude na Nkuranga Aimable (Saint Joseph Kabgayi).

 

 

 

Tags: , ,

One Response to “Volleyball: Bitok yashyize ahagaragara abazakina gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20”

  1. Emmanuel says:

    kuki mutubesshya iyo tournoi irihe?

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By OBREAKSL penny stocks

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook