Muri iyi minsi mu Rwanda harimo kubera irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare bazenguruka u Rwanda.  Iri rushanwa ryiswe tour du Rwanda, kuri uyu munsi rigeze ku cyiciro (Etape)cya kane, aho abo banyonzi baturuka mu bihugu bitandukanye, bahagurukiye mu karere ka rubavu bakanyura ngororero berekeza I muhanga.

Nkuko bisanzwe bigaragara hirya no hino aho ayo masiganwa anyura ko haba hari abantu benshi baje kwihera ijisho ariko cyanecyane bafana abakinnyi babanyarwanda, mu karere ka ngororero abantu bari uruvunganzoka, bafite  ishyushyu ryinshi ryo kureba ayo magare, kuburyo polisi yo muri ako karere yabonye akazi gakomeye ko gukura munzira  abo bafana. Abantu benshi bakaba bemeza ko isiganwa ku magare ari umukino uhuruza imbaga y’abantu.

Amagare yageze mu karere ka ngororero saa tanu n’igice, abasiganwa bagiye bahagera mu byiciro ariko icyiciro cya mbere cyari kiyobowe n’umunyamerika ari kumwe n’abandi bagera kuri cumi na babiri barimo abanyarwanda bane.

Mubari bari aho harimo na minisitiri w’urubyiruko umuco na siporo bwana Protais MITARI watubwiye ko yishimiye kubona abanyangororero bakunze imikono. Atangaza ko  yanazanywe no gushishikariza abanyonga muri ako karere (batabigize umwuga) ko batangira no kwitoreza kunyonga  by’umwuga bikabakiza. Yongeyeho ko imihanda myiza noneho bayibonye akaba ari nta rwitwazo rugihari kuko na minisiteri ibinyujije mu ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare batanga ubufasha kubagaragaje ubushake.

Gusa icyagaragaye ni uko abaturage bo muri ngororero, bari baretse indi mirimo baza kumuhanda kureba no gufana abasiganwaga. Bamwe muri bo badutangarije ko imihanda myiza igiye kubakura mu bwigunge, dore ko nta yindi mikino babasha kubona kuko ntabibuga n’amakipe bihaba. Ngo aho ubisanga ni mu bigo by’amashuri kandi bakaba batemererwa kwinjira muri ibyo bigo.

Ernest Kalinganire

 

Share Button