Tennent James ukomoka muri Afurika y’Epfo ni we weretse abandi igihandure, mu isiganwa ry’amagare “Tour du Rwanda 2011″ ryari rigeze ku cyiciro HUYE-KARONGI, kibanziriza icyanyuma.

Isiganwa ku magare, “Tour du Rwanda 2011″ kuri uyu wagatanu ryari rigeze mu cyiciro kibanziriza icyanyuma (demie finale), aho abanyonzi 44 baturutse mubihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda basiganwaga baturuka HUYE mu majyepfo, berekeza KARONGI mu burengerazuba, urugendo rureshya na km 155.

Abasiganwa bahagurutse Huye saa mbili n’igice (08h30), ahagana mu ma saa saba z’igica munsi (13h00) ni bwo umunyozi wa mbere yarasesekaye kuri sitade ya Gatworo. Umunyafurika y’Epfo,  Tennent James, wasize abandi by’intangarugero akurukirwa n’umunya Ethiopia, Kindeya Msgena, naho uwaje ku mwanya wa 3 ni uwitwa Redae Tedros nawe wo muri

Ethiopia.

Aberetse abandi igihandure, bashimwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza muri Karongi, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare, mu bandi bayobozi bari bahari harimo n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Karongi, ukwiye gushimirwa byimazeyo umutekano usesuye waharanzwe.

Kuwa gatandatu Tour du Rwanda 2011 izakomeza iva Karongi-Kigali, ari nabwo izaba igeze ku musozo.

Agashya kagaragaye muri iri siganwa Huye – Karongi, ni uko ikimenyetso cy’aho bagombaga gusozereza cyagize gitya kigahuhwa n’umuyaga, kikaba kiramanutse, ariko byabaye benshi bamaze kuhagera kuburyo ntangorane cyateje.

Irushanwa ryashyigikiwe n’abaterankunga batandukanye barimo Western Union, EWSA, Europecar, ORINFOR, n’abandi benshi. Hari kandi n’Umutaliyani w’umugiraneza ukunda sport y’igare watanze inkunga y’amagare 80 ahwanye na miliyoni 200 FRW.

 

Gasana Marcellin

 

 

Share Button