A A
RSS

Sitting volleyball: Imikino nyafurika y’i Kigali yitabiriwe n’amakipe atanu.

Sat, Dec 10, 2011

Volley

Guhera ku itariki ya 24 Ugushyingo mu Rwanda hatangiye imikino nyafurika ya Volleyball y’abamugaye bakina bicaye ‘sitting volleyball’. Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe y’ibihugu atanu, mu gihe hari hategerejwe amakipe umunani.

Iyi mikino igomba kuzarangira ku cyumweru tariki 27 Ugushingo, yagombaga kwitabirwa na Cameroon, Nigeria na  Zambi ariko ngo ibibazo by’ubukungu byababujije kuza nk’uko  twabitanagarijwe na Bizimana Dominique, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda akaba n’umukinnyi wa sitting volleyball.

Bizimana yatubwiye ko iri rushwanwa rizitabirwa n’amakipe atanu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba ari yo kipe yaje ku munota wa nyuma ikaba yaje ihasanga u Burundi, Kenya, Uganda n’u Rwanda rwakiriye iyi mikino.

Iyi mikino ubusanzwe ihuza amakipe y’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Uretse kuba amakipe azaba ahatanira igikombe n’ibindi bihembo, azaba anashakisha itike yo kuzitabira imikino Olympique izabera i Londres mu Bwongereza umwaka utaha. Ikipe izaba iya mbere muri aya marushwanwa izahita ibona iyo tike bidasubirwaho.

Ku ikibitiro kuri uyu wa kane, u Rwanda rurakina na Uganda, naho u Burundi bukine na Kenya.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Peter Karreman, yashyize ahagaragara abakinnyi 12 azitabaza muri iyi mikino izajya ibera muri gymnase y’imikino y’abamugaye i Remera. Abo ni  Emile Vuningoma, Dominique Bizimana, CallixteTwagirayezu, Jean Bosco Ngizwenimana, Eric Ngirincuti, Fidele Ntawiha, Fulgence Hagenimana, Jean Baptista Gahamanyi, Jean Baptiste Murema, James Rutikanga, Vincent Tuyisenge na Charles Ntagawa.

 

Kugeza ubu mu makipe y’u Rwanda yose mu mikino itandukanye hamaze kuboneka amatike abiri gusa, afitwe na Muvunyi Hermas ukina Sitball na Adrien Niyonshuti ukina umukino wo gusiganwa ku magare.

Theoneste Nisingizwe

 

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook