Siporo ni ingirakamaro kuri buri muntu ariko  mu Karere ka Ngororero iyo urebye neza usanga hari byinshi bikenewe kugira ngo siporo yitabweho  kandi ibe ingirakamaro  ku bayikora.

Bimwe mu bibuga bitameze neza

Nkuko twabibwiwe n’ushinzwe umuco na siporo mu Karere ka Ngororero Bwana Twayigize Osée    hari  byinshi bibura kugira ngo siporo igere ku rwego rushimishije. Yavuze   ko ibibuga by’imikino y’intoki (basketball na volleyball)  biri mu Mudugudu wa Rususa   mu Kagari ka Rususa   mu Murenge wa  Ngororero hafi y’aho bakunda kwita ku Rukiko   byari byarubatswe na superefegitura ya Ngororero bishaje cyane bigomba kuvugururwa . Yavuze ko n’ahandi mu Karere ka Ngororero   nta bibuga by’imikino y’intoki  bihari naho byari byarubatswe kera byashaje cyane.

Ku bijyanye n’umukino w’umupira w’amaguru (Football) yavuze hari ibibuga bitujuje ingero  zemewe kandi bidatunganyije. Yatangaje ko bene ibyo bibuga ubisanga ku Nyange mu  Murenge wa Ngororero, mu Birambo mu  Murenge wa Nyange , kuri Secoko mu Murenge wa  Ndaro ,Rubaya mu Murenge wa  Muhanda, n’i Muramba mu Murenge wa Matyazo.

Yavuze ko kubura kw’ibibuga n’ibindi bikorersho bikoreshwa mu gutunganya imikino  bigora abifuza gukina ariko bitabuza  ababyifuza  gukina rimwe na rimwe. Aha yaduhaye urugero rw’ikipe y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Ngororero  ijya ikina n’ikipe y’Ingabo z’igihugu ku minsi mikuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Ruboneza Gedeon yavuze ko  mu gukemura ibyo bibazo  birebana  na siporo , Akarere ka Ngororeo gategenya kubaka sitadi ntoya. Barifuza kandi kugira ikipe zihoraho   muri buri mukino  zifite abatoza babizi neza  zizajya zihagarira Akarere ka Ngororero mu  marushanwa.

Kubera ko gutunganya imikino no gutunga ikipe zihoraho bigoye Akarere ka Ngororero Karasaba abantu bose bashyigikira imikino kugatera inkunga mu rwego guteza imbere imikino.

Ernest Kalinganire

Share Button