A A
RSS

Police HC yatwaye igikombe cy’u Rwanda

Thu, Dec 29, 2011

Handball

Tariki 24 ukuboza, 2011 ikipe ya Police Handball club yegukanye igikombe cy’u Rwanda nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 25 kuri 24 ku mu mikino yabereye ku nzu y’urubyiruko ya kimisagara.

 

Iyi mikino y’igikombe cy’u Rwanda yari yitabiriwe na Police APR, Kaminuza y’u Rwanda na KIE habanje gukorwa tombola y’uko amakipe agomba guhura. KIE ari nayo yaje kumwanya wa gatatu muri shampiyona yari yatomboye Police ari nayo yaje kumwanya wa mbere, naho Kaminuza y’u Rwanda yabaye iya kane itombora APR.

 

Mu mikino yahuje ayo makipe, Police yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda KIE ibitego 29 kuri 12 naho APR igera ku mukino wa nyuma itsinze Kaminuza y’u Rwanda ibitego 34 kuri 25.

 

Kapiteni wa Police Turatsinze Dismas avuga ko yanejejwe cyane no kuba ikipe yabo yaratwaye ibikombe byose bakiniye mu Rwanda akemeza ko byatewe n’imbaraga abakinnyi bakoresheje ndetse n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi bw’ikipe.

 

Turatsinze yakomeje adutangariza ko intego yabo ari ugukomeza imbaraga ndetse bagasaba ubuyobozi ko bagumana abakinnyi bakomeye kugirango umwaka utaha bazagere kuri byinshi kurushaho haba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

 

Police itwaye igikombe nyuma y’iminsi mike yegukanye umwanya wa kane mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bigugu bya Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba yabereye muri Tanzania.

 

 

 

 

 

Tags: , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PDGACO payday loans

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook