Ikipe ya Police Handball Club ihagarariye u Rwanda mu  mikino yo mu karere k’Afurika yo gagati n’Iburasirazuba irimo kubera muri Tanzaniya, yamaze kugera muri ½ cy’irangiza kuri uyu wa gatatu nyuma yo gutsinda Nyuki yo muri Zanzibar ibitego 37 kuru 24.

 

Police HC yatsinze imikino ibiri itsindwa umwe, byayihesheje gukomeza kuko mu itsinda hagombaga kuzamukamo amakipe abiri.

 

Muri ½ cy’irangiza, Police HC izakina na mugenzi wayo AS Police yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

 

Mu kiganiro twagiranye na Kapiteni w’iyi kipe Dismas Turatsinze kuri Telefoni, yatubwiye ko intego yabo ari ukugera ku mukino wa nyuma, kandi ko bashaka gutahukana igikombe

 

Turatsinze avuga ko AS Police bazakina kuri uyu wa kane itamuhangayikishije kuko abona idakanganye, ngo ikipe abona ishobora kuzabagora ni iyitwa CEREALS yo muri Kenya kuko nayo yakomeje muri ½ cy’irangiza.

 

Iyi kipe ya CEREALS yari iri kumwe na Police HC mu itsinda. Mu mukino wahuje aya makipe CEREALS yatsinze Police HC ibitego 44 kuri 29 ariko yombi abasha gukomeza.

 

Iyi kipe yitwa CEREALS, yanatwaye igikombe giheruka, muri ½ cy’irangiza izakina na Ngombe yo muri Tanzania.

 

Bitewe n’uko iyi kipe CEREALS ihabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma, mu gihe Police HC nayo  yasezerera  AS Police yo muri Congo, zahita zihurira ku mukino wa nyuma.

 

Kapiteni wa Police HC yatubwiye ko iyi CEREALS n’ubwo ariyo ihabwa amahirwe, ngo baramutse bahuye bagerageza kuyitsinda kuko bamaze kumenya amayeri ikoresha.

 

 

 

Share Button