Bamwe mu bayobozi ndetse n’abakozi b’akarere ka Nyaruguru baratangaza ko Gukora sport ni  kimwe mu bituma umubiri urushaho gukora neza. Ibi barabitangaza nyuma yo gutangira gahunda yo gukora imyitozo ngorora mubiri buri wa gatatu kugirango bakomeze guharanira kugira ubuzima buzira umuze kuko ngo bibafasha mugukora akazi kabo neza.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu bongeye guhurira hamwe bakora imyitozo  ngorora mubiri nyuma yaho bungurana ibitekerezo byibanze ahanini mu guhana impanuro kugirango zibafashe mu gukora akazi kabo neza basenyera umugozi umwe ngo dore ko abishyize hamwe nta kibananira. Kayitasire Egide, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, yavuze ko bikazatuma bashobora no kwesa imihigo kuko kugirango babashe kugera kubyo baba bariyemeje bisaba gushyira hamwe.

Ibi kandi abihuza na bamwe mu bakozi bitabiriye iyi sport aho bavuga ko  iyo bamaze gukora sport bumva baruhutse mu  mutwe nyuma bigatuma babasha gutekereza kukazi kabo dore ko ngo akenshi baba bananiwe mumutwe.

Marie Claire Niragire, umwe mu bakozi b’akarere ka Nyaruguru, avuga ko kubwe nyuma yaho batangiriye gukora sport  bimufasha kuruhuka neza bityo agakora akazi ke neza. Yagize ati “Ndemeranya nibyo umuyobozi yavuze kuko ibi biganiro biba nyuma yo gukora sport bitwungura byinshi muguhigura imihigo yacu”

Si mu karere ka Nyaruguru abakozi bitabira gukora sport gusa  kuko  iyi gahunda iri no mu gihugu hose aho buri wa gatanu nyuma ya saa sita nta kazi gahari kubakozi bose kuko baba bagiye muri sport.

Muneza Ferdinand .

Share Button