A A
RSS

Nyamasheke yitwaye neza mu mikino y’urubyiruko rwa EAC.

Sun, Dec 18, 2011

Athlétisme

 

 

 

 

 

 

 

Muyisenge Maurice,umwe mubitabiriye amarushanwa

Mu mikino yahuje urubyiruko ruturuka mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba (EAC), akarere ka Nyamasheke kitwaye neza. mu mikino ngororamubiri gusa kazanye imidari igera kuri 17.

Akarere ka nyamasheke kahagarariwe n’abakinnyi 21 muri rusange, abakobwa bakaba aribo bitwaye neza ugereranije na basaza babo.

Muyisenge Maurice, umukozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Nyamasheke yadutangarije ko inkumi n’abasore be bazanye imidari ya zahabu icyenda, iy’umuringa ine ndetse n’iya Bronze ine, imidari 16 ikaba yaraturutse mu gusiganwa ku maguru naho umwe w’umuringa waturutse mu gutera ingasire (Disque).

Muri iyi mikino akarere ka Nyamasheke kabaye aka kabiri nyuma y’umugi wa Kigali naho umwanya wa gatatu utwarwa n’ikipe yo mu gihugu cy’ubugande.

Nk’uko Muyisenge yakomeje abivuga ngo uretse imidari bagiye batsindira nta kindi gihembo babonye. Akarere kishingiye abana muri byose ndetse kanabagenera agahimbazamushyi bose uko bitabiriye kangana n’ibihumbi 18 buri umwe gusa ngo abazanye imidari hari agashimwe bongereweho.

Iyi mikino ngo ntabwo yari iteguwe neza kuko wasangaga amakipe yo hanze afashwe neza kurusha ayo mu Rwanda, aho ngo yahabwaga imodoka zo kuyatwara yonyine ndetse n’aho babaga hari hatandukanye. Cyakora nubwo ibyo byabaye Muyisenge avuga ko ngo iyi mikino ni myiza akaba asaba ko yahoraho kandi ikajya ibera mu bihugu bitandukanye.

Aya marushanwa yari agamije gukomeza ubumwe mu batuye ibihugu bigize EAC kandi yanabaye akanya ko gusangizanya ku mico itandukanye kuko nyuma yo gukina abana berekanaga imico y’iwabo. Iyi mikino yateguwe n’umugi wa Kigali yatangiye ku itariki ya 5 igeza kuya 10 ukuboza 2011.


Tags: , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook