Mu rwego rwo gususurutsa abantu bari bitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu karere ka Nyamagabe, wabaye tariki ya 6 Ukuboza 2011, akarere kateguye umukino w’umupira w’amaguru, uhuza site 2 z’abanyeshuri bari mungando. Maze site ya Nyagasenyi yihererana site ya ACEPER iyitsinda ibitego 4 ku busa.

Ikipe ya Nyagisenyi mu bafana bayo bishimira intsinzi

Abari bitabiriye uyu munsi basaga 1200 biganjemo urubyiruko, bavuze ko imyadagaduro ari iya mbere mu buzima. Bati: “ni ukuri n’ubwo waba udakina umupira, ariko ugakurikirana abawukina, wumva uruhutse mu mutwe, ukumva ugaruye ibyishimo”.

Uwari uhagarariye ikigo gishinzwe ubuzima “RBC” Gakungu Jacques ati ” sida ni cross cutting ” sida ni kimwe mubidindiza amajyambere ariko kandi kubaho nta sida birashoboka, asaba urubyiruko kwirinda no gushishikarira kwipimisha kugirango bamenye uko bahagaze mu myidagaguro yabo.

Eric Muvara

 

 

Share Button