Aho kujya gukina n’andi makipe mu kwibuka abakinnyi ndetse n’abafana bayo bazize jenoside nk’uko yari isanzwe ibigenza, uyu mwaka ikipe ya Mukura yahisemo kwegera abafana bayo ikina n’amakipe yo hafi yayo.

Muri iyo gahunda yo kwegera abafana, tariki ya 27 Ugushyingo ikipe ya Mukura yakinnye n’ikipe y’umurenge wa Rwaniro nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Rusatira hagamijwe kunamira inzirakarengane zazize Jenoside.

Ikipe ya Mukura yatanze inkunga y’amafaranga ibihumbi magana atatu yo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside bo mu murenge wa Rwaniro. Iyi yari inshuro ya cyenda Mukura yibuka abayobozi, abakinnyi n’abafana bayo, dore ko ngo iza ku isonga mu makipe yo mu Rwanda yatakaje abakinnyi benshi muri jenoside yo mu 1994.

Umukino waranzwe no kwihagararaho bikomeye kw’ikipe ya Rwaniro ku buryo warangiye Mukura ibatsinze igitego kimwe cyonyine ku busa.

Abari bitabiriye uyu mukino, dore ko bari na benshi cyane, bishimiye ko Mukura yaje iwabo. Kugeza ubu Mukura niyo kipe ya mbere yo mu Rwanda yo mu cyiciro cya mbere yateye intambwe nk’iyo yo kwegera abafana.

Mu rwego rwo gushimira ikipe ya Rwaniro ko yitwaye neza imbere y’ikipe ikomeye nka Mukura, umuyobozi w’akarere ka Huye yayemereye ikweto zo gukinana umupira w’amaguru.

 

Marie Claire Joyeuse

 

Share Button