Muri gahunda  y’imyaka itandatu Leta y’u Rwanda yihaye yo guteza imbere inzego zose harimo n’imikino, u Rwanda rugomba kuzaba rwarateye imbere mu mikino ndetse no mu bikorwaremezo byayo. Zimwe mu ngamba u Rwanda rufite harimo kuza mu makipe icumi ya mbere muri Afurika no kugira sitade izajya yakira abantu ibihumbi 60

Ibi byatangajwe na minisitiri w’intebe, Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko iby’ingenzi bigomba kuzakorwa na guverinoma y’u Rwanda mu myaka itandatu.

 

Uretse kuba mu makipe icumi ya mbere muri Afurika mu mupira w’amaguru, Habumuremyi yavuze ko muri volleyball na basketball u Rwanda rugomba kuzaba ruri mu myanya itatu ya mbere muri Afurika.

 

Mi bijyanye n’ibikorwaremezo ngo hazubakwa Stade y’igihugu izajya yakira abantu ibihumbi 60, gusa aho izubakwa  n’igihe imirimo izatangirira ntibiratangazwa. Hazubakwa kandi  sitade itwikiriye yo kuzajya ikinirwamo imikino y’amaboko, hanubakwe kandi sitade izajya ikinirwaho imikino inyuranye (village olympique) i Nyanza. Sitade ziri hirya no hino mu gihugu zizongerwa ubunini ndetse ngo hazanubakwa n’izindi nshya.

Mu bijyanye no gutegura abakinnyi beza bazajya bahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, hazashyirwaho ibibuga n’ibigo byo kwitorezamo hirya no hino mu turere dutandukane ndetse na Leta izakomeza gushishikariza inzego z’ibanze guha agaciro imikino n’imyidagaduro, no kongera ingengo y’imari iyigenewe.

Leta y’u Rwanda izakomeza gushishikariza abashoramari kugira ubufatanye mu guteza imbere imikino n’imyidagaduro, bashinga amashuri y’imikino, ariko hagati aho Leta y’u Rwanda izubaka ishuri rimwe ry’intangarugero muri buri ntara ryigisha imikino.

Mu rwego rwo gutegura abazatanga ubumenyi ku bakinnyi, hazahugurwa abakozi bakora imirimo ifasha mu mikino n’imyidagaduro gukomeza guteza imbere Siporo y’ibyiciro byihariye kandi hakongerwa abatoza babifitiye ubumenyi n’ubushobozi.

 

Hazashyirwaho kandi na gahunda yo gushyira abana bafite ubumuga mu mikino, mu bigo by’amashuri bibifitiye ubushobozi n’uburyo bwo guteza imbere impano bafite muri iyo mikino kandi Leta ikazabafasha kubakurikirana.

Minisitiri w’intebe kandi akaba yaranashimangiye ko Leta izakomeza gufasha amashyirahamwe y’imikino itandukanye gukora neza no guteza imbere imikino yashiriweho.

 

Theoneste Nisingizwe

Share Button