Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umutima, hafashwe icyemezo ko icyumweru cya mbere cya buri kwezi ari umunsi wa sport rusange mu mirenge yose y’umujyi wa Kigali.

Abakunzi ba sport bemeza ko iki cyemezo cyafashwe n’umujyi wa Kigali foundation y’umutima, Komite olempike ndetse  n’ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diabete ari kiza.

Iyi gahunda ya sport ngarukakwezi iratangirana n’ukwezi kwa 12. Ariko si itegeko; umuntu azajya ayitabira ku bushake. Abateguye gahunda bizeye ko izitabirwa kuko sport ari umwe mu miti ikomeye yo kwirinda indwara z’umutima zica abantu basaga miliyoni 17 ku isi buri mwaka.

Uretse iyo myitozo ngo umuntu asabwa kwita ku ndyo akamenya ko ihagije, kandi akirinda itabi, inzonga nyinshi, amavuta menshi n’umunyu mwinshi. Ariko kandi ibyo biherekezwa no kwipimisha byibura buri mwaka, umuntu akamenya imiterere y’umubili we, niba umutima we ukora neza.

Uretse urugendo rwakozwe mu muhanda, abitabiriye icyo gikorwa bagize n’umwanya wo kunanura imitsi bageze muri Petit stade ari naho bapimwe ku buntu ngo bamenye uko umubili wabo uteye n’uko umutima wabo ukora. Bose bemeza ko Sport ari ingenzi ku buzima.

Ibyo byose ngo bifasha kurwanya indwara zitwa iz’iterambere ziganjemo izitandura arizo zitera 63% by’imfu zibaho ku isi.

Ferdinand Muneza

 

Share Button