A A
RSS

Kayonza: Abana bo mu mihanda bakanguriwe gusubira mu ishuri binyuze mu isiganwa ry’amagar

Fri, Dec 23, 2011

Cyclisme

 

Kuri iki cyumweru mu karere ka Kayonza habereye isiganwa ku magare ry’urubyiruko ruri mu nsi y’imyaka 16. Iri siganwa rikaba ryabaye mu rwego rwo gukangurira abana bo mu mihanda gusubira mu ishuri no kureka ibiyobyabwenge.

 

 

 

 

 

 

Mu karere ka Kayonza hagaragara abana benshi birirwa bacuruza amagi mu tubari, bamwe bakavuga ko babikora mu gihe cy’ibiruhuko gusa, abandi bakavuga ko ariko kazi ka bo ka buri gihe.

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu karere ka Kayonza, Mbunda Alfred, yavuze ko isiganwa ryo kuri iki cyumweru ritandukanye n’andi masiganwa asanzwe abaho mu gihugu, huko ngo ryari rigamije kwiyegereza abo bana kugira ngo bagirwe inama ku buryo basubira mu mashuri ku bagiye bayacikiriza.

Yagize ati “hari abana benshi ubona ku mihanda, bamwe birirwa bacuruza amagi mu tubari kandi bari ku ishuri. Ibi rero ni ukugira ngo tubiyegereze tubagire inama, bityo bagaruke ku murongo wo gukunda ishuri no kureka ibiyobyabwenge”

Benshi mu bitabiriye iri siganwa bagiye bavuga ko bahisemo ubuzima bwo mu muhanda kubera ubukene bwo mu miryango ya bo, abandi bakabiterwa n’ubwumvikane bucye hagati y’ababyeyi mu miryango ya bo.

Abitabiriye isiganwa bakaba muri rusange barirangije neza kuko mu bakobwa 12 bari muri iri siganwa icumi babashije kurirangiza neza, ndetse n’abahungu 46 barangiza neza kuri 48 bari biyandikishije.

Abana bitabiriye isiganwa bose bahawe amakayi n’amakaramu mu rwego rwo kubakundisha ishuri, ndetse buri wese muri bo anahabwa umwambaro w’abasiganwa ku magare n’icupa batwaramo amazi mu gihe basiganwa.

Mbunda akaba asaba n’utundi turere tw’igihugu ko twajya dutegura igikorwa nk’iki kuko ngo gituma abana bo mu muhanda babona ko hari ababatekereza ndetse bikaba byanatuma bahindura imyitwarire mibi bari bafite.


Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook