Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu mirenge igize akarere ka Kayonza bavuga ko na bo bashobora gusiganwa mu marushanwa y’amagare nka basaza ba bo kandi bakabishobora.

Ibi babitangaje ubwo bari mu isiganwa ku magare mu rwego rwo kureba ababishoboye bakazashyirwa mu ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare mu karere ka Kayonza.

Aba bakobwa bitabiriye iri siganwa bose bari munsi y’imyaka 16. Umwe muri bo, Niyibizi Odette, avuga ko hari abantu bazi ko gusignwa ku magare ari umwihariko w’abahungu, akavuga ko ibyo Atari byo kuko ngo n’abakobwa bashobora gusiganwa kanbdi bakabishobora. Yagize ati “Icyangombwa ni uko uba uzi igare, kandi nta gitangaza ko nshobora kujya mu marushanwa n’abahungu nkabanikira [nkabasiga]”

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare Mbunda Alfred avuga ko mu ishyirahamwe ryabo usanga nta gitsinagore kirimo, nyamara ngo ugasanga hari abantu benshi bakomeza kubasaba ko mu masiganwa hajya hagaragaramo n’abagore.

Mbunda avuga ko yabonye abakobwa basiganwe ku magare bitwaye neza bakaba banatanga icyizere cy’ejo hazaza.


 

Share Button