A A
RSS

Karongi Volleyball Club, ikipe nshya izanye ingufu muri Shampiyona

Sat, Dec 17, 2011

featured, Volley

 

 

 

 

 

 

 

 

Nyuma yo gusenyuka kwa Kibuye FC; iyari ikipe y’umupira w’amaguru y’akarere ka Karongi, ubu noneho aka karere kashyize imbaraga muri Volleyball kandi intego yabo ngo ni ugutwara igikombe cya Shampiyona

 

Kwiha intego yo gutwara igikombe cya Shampiyona iyi kipe irabishingira ku bakinnyi bakomeye yamaze kuzana biganjemo abavuye mu ikipe ya Lycee de Nyanza, nka Ndamukunda Flavien, Mutesi Leon Fidele, Kwizera Pierre Marshall, Clement Musabe, Placide Sibomana bakunze kwita Madison na Athanase Bigirimana wakiniraga Kaminuza y’u Rwanda.

 

Nk’uko twabitangarijwe na Innocent Nshimiyimana Fils, Umutoza w’iyi kipe, ngo si abo bakinnyi bonyine kuko hari n’abandi bakirimo kuganira nabo kandi bashobora gusinya amasezerano bitarenza icyumweru gitaha Mu bo yatubwiye bashobora gusinya  harimo Mbonyuwontuma Jean Luc ‘Kizungu’, hari kandi abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda ndetse na bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira Kaminuza y’u Rwanda.

 

Nshimiyimana avuga ko ikipe atoza abona izatwara igikombe kuko ibisabwa byose ngo iyo kipe yitware neza irabifite.

 

Yagize ati “Dufite abakinnyi benshi kandi beza harimo n’abakinira ikipe y’igihugu, ikindi kandi akarere ka Karongi nyuma yo gusenyuka kwa Kibuye FC imbaraga zose bazishyize muri iyi kipe ya Volleyball kandi uretse n’ubufasha bw’akarere tunafite n’abaterankunga’.

 

Iyi kipe ishobora kuzahindurirwa izina mu minsi mike ikitwa Kivu Works Volleyball Club, kuko uruganda rw’abanyamerika rwitwa Kivu Works, rutunganya Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu, ruteganya kuyitera inkunga mu gihe cya vuba iyo kipe igahita irwitirirwa.

 

Iyi kipe inaherutse kwegukana igikombe gihuza amakipe y’uturere n’imigi yo muri Afurika y’Iburasirazuba (EALASCA) yaberage i Kigali, yatangiye gukina Volleyball mu cyiciro cya kabiri  umwaka ushize irangiza ku mwanya wa gatatu kandi haragombaga kuzamuka amakipe abiri.

 

Bitewe rero n’uko uyu mwaka habuze amakipe yiyandikisha muri icyo cyiciro ngo bahangane, ubuyobozi bwa Karongi Volleyball Club bwasabye ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ko bakwikinira mu cyiciro cya mbere, nyuma yo kubisuzuma barabibemerera.

 

Umutoza w’iyi kipe yadutangarije ko mbere y’uko shampiyona ya Volleyball itangira umwaka utaha, Karongi VC iteganya gukina imikino ya gicuti kugirango imenyere amakipe yo mu cyiciro cya mbere. Bateganya gukina muri uku kwezi na Kamunuza y’u Rwanda na APR VC.

 

 

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook