Buri mwaka ikipe ya Mukura VS yibuka abakunzi, abakinnyi n’abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Uyu mwaka gahunda yo kwibuka izabera mu murenge wa Rwaniro wo mu karere ka Huye ku cyumweru tariki ya 27.

Ubusanzwe ikipe ya Mukura yakoraga iki gikorwa cyo kwibuka itumira andi makipe akomeye hano mu Rwanda ariko uyu mwaka Mukura yahisemo kwibuka ikina n’ikipe y’umurenge wa Rwaniro.

Umuvugizi w’ikipe ya Mukura VS, Olivier Murindahabi, yatangaje ko bahisemo gukorera iki gikorwa cyo kwibuka muri uyu murenge wa Rwaniro kugira ngo ikipe irusheho kwifatanya n’abaturage bose b’akarere ka Huye mu kwibuka abahoze ari abakunzi, abakinnyi n’abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Murindahabi  yagize ati “Akenshi wasangaga dukina n’ayo makipe akomeye ugasanga tugakinira i Kigali abaturage ba Huye ntibibagereho uko bikwiye ndetse ugasanga n’iki gikorwa hari n’abatakimenya. Uyu mwaka twaravuze tuti reka dushishikarize abaturage kwibuka abazize Jenoside noneho uko tugenda tubacengezamo uwo muco bigende bibafasha no guhora bibuka abakunzi ba Mukura.”

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Mukura VS, ku cyumweru saa 12 nibwo ikipe ya Mukura VS n’abayiherekeje bazahurira n’abaturage b’umurenge wa Ruhashya n’uwa Rwaniro ku rwibutso rw’i Ruhashya, hanyuma bunamire inzirakarengane zashyinguwe muri urwo rwibutso.

Hazaba kandi n’umukino uzahuza Mukura VS n’ikipe y’umurenge wa Rwaniro, umupira ukazakurikirwa no guha inkunga y’amatungo abacitse ku icumu batishoboye bo mu murenge wa Rwaniro  ndetse habe n’ibiganiro bizatangwa na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya MukuraVS bafatanyije n’abakarere ka Huye.

Jacques Furaha

Share Button