Ikipe ya Police Handball Club yatangiye irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri aka karere yitwara neza kuko tariki 12/12/2011 yatsinze JIKIU yo muri Zanzibar ibitego 43 kuri 32, mu mikino irimo kubera muri Tanzania.

 

Uyu ni wo mukino wa mbere Police ikinnye kuva iyi mikino yatangira tariki 10/12/2011, dore ko yageze muri Tanzania itinze kandi abakinnyi bananiwe kubera gukora urugendo rurerure n’imodoka.

 

Kubera bimwe mu byangombwa by’urugendo byatinze kuboneka, ikipe yahagurutse mu Rwanda tariki 09/12/2011 kandi urugendo rugomba kumara iminsi ibiri, gusa bari babanje kubimenyesheje abateguye amarushanwa kugirango umukino wayo wigizweyo gatoya.

 

Tariki 13/12/2011, Police HC yakinnye n’ikepe yitwa CEREALS yo muri Kenya. Tariki 14/12/2011, Izakina na Nyuki yo muri Tanzania

 

Indi mikino yabaye tariki 12/12/2011, Ngome yatsinze ibitego 29 kuri 24 bya Magereza naho CEREALS itsinda Nyuki ibitego 29 ku 10.

 

Iyi mikino inagamuje gushaka itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’Afuruka kizabera muri Maroc umwaka utaha, yitabiriwe n’amakipe 8 yabaye aya mbere mu bihugu akomokamo byo mu karere k’Afurika yo hagati n’Iburasirazuba.

 

Amakipe yitabiriye ni Police HC ihagarariye u Rwanda, AS Police yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Ngome na Magereza zombi zo muri Tanzania, Nyuki na JIKIU zo muri Zanzibar na CEREALS yo muri Kenya.


 

 

 

 

 

Share Button