Abakinnyi b’umukino wa karate biyemeje kuwigisha abantu bose ku buntu kugira ngo mugihe umuntu  yugarijwe n’umwanzi abe yakwitabara. Ibyo babitangaje mu kiganiro twagiranye ya 21 Ugushyingo 2011 ubwo nabasangaga ku isoko rya Gakenke aho bitoreza.

Nsabimana Jean de Dieu, umwe mu basore bigisha abandi  nubwo nta mukandara uhambaye afite avuga ko umukino wa karate ari siporo kimwe n’izindi. Umukino wa karate ufasha umuntu kurambura ingingo. Nkuko akomeza abivuga, karate yagufasha kandi igihe wugarijwe n’umwanzi ukaba wakwitabara.

Nsabimana ashimangira ko umukino wa karate utuma umuntu uwukina agira imyifatire myiza (discipline) kuko abujijwe kurwana n’umuntu uwo ari we wese kandi iyo abirenzeho arahanwa. Ikindi ni uko nta muntu bemera nk’umunyeshuri wabo unywa itabi ndetse n’inzoga.

Igabe Aimé, umwana w’imyaka 10 na we uri mubiga  uwo mukino wa karate avuga ko uwo mukino uzamufasha kwitabara ndetse no kurinda bagenzi be.

Abo basore bafite ubushake bwo kwigisha bagenzi babo ariko imbogamizi bafite nta hantu bafite ho kwitoreza aho ubu bakorera imyitozo mu isoko rwagati. Uretse aho kwitoreza, bafite kandi ikibazo cy’umwarimu ubifitiye ubushobozi bwisumbuyeho wo kubatoza.

Bavuga ko bafite gahunda yo gukomeza kwiyubaka bakagera ku rwego rwo gushinga ikipe ijya isohokera akarere mu marushanwa atandukanye ya karate.

Umukino wa karate ni umwe mu mikino yahesheje ishema igihugu cy’u Rwanda. Mu marushanwa y’Akarere ka Gatanu (zone 5) yo muri Nyakanga 2011, aho ikipe y’Igihugu ya karate yitwaye neza igatahukana imidari 17 harimo ibiri ya zahabu. Ariko usanga ari umukino usigaye mu bigo by’amashuri amwe n’amwe,  udafite  amikoro ahagije kandi utabasha kugera no hasi mu turere ndetse no mu mirenge.

NSHIMIYIMANA Leonard

Share Button